ubuyobozi bwa Rayon Sports ’FC’ bubona umuryango ufite ikibazo cyo kumenya aho inshingano zawo zitangirira naho zirangirira

3

Ubuyobozi bwa Rayon Sports’FC’ buratangaza ko ibyo ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buvuga ko bwatunguwe no kumva ’FC’ yasinyishije Karekezi butabimenyeshejwe bisa no kwivanga mu kazi kuko mu inshingano z’umuryango zigira aho zigarukira ku ikipe ya Rayon Sports.

Ku munsi w’ejo hashize Kuwa Kane nibwo ku mugaragaro perezida wa Rayon Sports Gacinya Chance Denis yatangaje ko bamaze gusinyisha Karekezi Olivier nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports ugomba gusimbura Masudi Djuma wasezeye. Kuri uwo munsi kandi nibwo ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports bubicishije muri visi perezida w’umuryango ushinzwe imiyoborere Rudasingwa Jean Marie Vianney yatangaje ko bwatunguwe n’icyemezo ubuyobozi bw’ikipe bwafashe batabamenyesheje nk’abantu babakoresha.

Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yabwiye Makuruki ko bo baha raporo umuryango yibyo bakoze byarangiye aho kubagisha inama yibyo bagomba gukora, ko ahubwo abonamo ikibazo cy’amarangamutima yo kuba abantu bishyizemo ngo kuba Karekezi yarakiniye APR FC ntiyatoza Rayon Sports ibyo rero ngo bikaba bigomba kurangira.

Ati"Hari ibintu bitakigezweho abantu bagomba no kwikuramo, ariko mbere na mbere twebwe ntago tugisha inama umuryango w’icyo tugomba gukora, ahubwo tubaha raporo y’ibyo twakoze, dufite inshingano zacu nka FC nabo nakamura izabo nk’umuryango, ibi ni amarangamutima abibatera yo kuvuga ngo Karekezi yakiniye APR FC ntiyatoza Rayon Sports iyo myumvire tugomba kuyirenga. Aha na none mpabonamo ikibazo cyo kutamenya aho akazi kawe gatangirira naho karangirira. "

Hari amakuru kandi yavugaga ko ubuyobozi bw’umuryango bwashakaga ko Masudi ari we ugaruka gutoza iyi kipe ndetse ngo bakaba bari batangiye no kumwegera, kuri iyi ngingo Gakwaya yadusubije muri aya magambo.

"Ariko nawe wumve umuntu yarasezeye ntiyakubwira n’impamvu imujyanye none wowe ngo ugiye kumugarura, yasezeye ikipe se atabishaka hari uwamwirukanye? Ikibabaje ni uko abo bashakaga ko Masudi agarurwa nabo bari baragiye ubu bakaba baragaruwe, ibyo ntago twabyemera byaba ari n’agasuzuguro."

Biteganyijwe ko impande zombi(FC n’umuryango) ziri bwicare ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu zikigira hamwe iby’iki kibazo ku buryo bamwe ngo bagomba kumva inshingano zabo n’abandi bakumva izabo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Kuba Karekezi yarakiniye Apr iyo si impamvu kuko aje ku kazi ashakamo kwigaragaza

    ba Rayon nitureke gukabya iyo ni imyumvire mibi inagayitse

  2. Rwose mutubabarire mwumvikane mwirinde amatiku noguhora mubinyamakuru ntacyo bimaze ubwo muba mwisenya kumvikana niba byabananiye guhera mwitangaza makuru?
    Twe dukunda Equipe yacu mutubabarire kujya mutangaza ibitwubaka ariko umuryango nutange amahoro bareke Gakinya akore kuko arashoboye rwose

Tanga Igitekerezo