Kwamamaza

IMIKINO

ZoneV 2017: U Rwanda rutsinze Uganda muri Volleyball

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
ZoneV 2017: U Rwanda rutsinze Uganda muri Volleyball

Umukino wa 2 muri 3 u Rwanda rugomba gukina mu mikino y’akarere ka 5 muri Volleyball iri kubera mu Rwanda urangiye rutsinze Uganda amaseti 3-1.

Iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze amanota 25 kuri 23 ya Uganda.

Iseti ya kabiri umuntu yavuga ko u Rwanda rwayitsinze bisa nibyoroshye ugereranyije niya mbere kuko rwayitsinze ku manota 25 kuri 17 ya Uganda.

Iseti ya gatatu u Rwanda rwaje kuyitsindwa ku manota 25 ya Uganda kuri 19 y’u Rwanda.

Iseti ya kane ari nayo u Rwanda rwaje gutsinda yatangiye ubona Uganda irimo kurusha u Rwanda ariko bigeze mu manota 8 u Rwanda ruhita rukuramo ikinyuranyo cy’amanota 3 Uganda yari yashyizemo, kuva icyo rwakomeje imbere harimo ikinyuranyo cy’amanota 2 kugeza ku manota 19 ubwo rwatangiye kongera ikinyuranyo rukaza gutsinda iyi seti ku manota 25-21. Umukino uhita urangira ari amaseti 3-1.

Umukino wari wabanjirije uyu Kenya yari yatsinze Sudani y’Epfo amaseti 3 ku busa. 25-17, 25-16 na 25-15.

Twabibutsa ko umukino wa mbere u Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo amaseti 3-0.

Ejo nibwo iyi mikino y’akarere ka 5 muri Volleyball izasozwa, Uganda ikina na Sudani y’Epfo saa 16:00’ ni mu gihe guhera saa 18:00’ u Rwanda na Kenya bizisobanura. Mu gihe u Rwanda rwatsinda uyu mukino rwahita rwegukana irushanwa kuko rwaba rutsinze imikino yarwo yose ndetse rugahita rubona itike y’igikombe cy’Afurika.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza