Yves Rwigema ngo ibyo gukinira Amavubi ntibimurimo n’iyo yahamagarwa

9

Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Rayon Sports, Yves Rwigema atangaza ko atigeze atakereza kuba yakinira ikipe y’igihugu Amavubi ndetse ko niyo yahamagarwa atakwitabira ubutumire.

Uyu musore wakuriye mu irerero rya APR FC nyuma akazamuka muri APR FC nkuru aho yavuye yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize w’imikino, yabwiye Makuruki ko impamvu yibyo byose bikubiye ku mpamvu yavuye muri APR FC kandi zikaba ari ibanga atabishyira ku mugaragaro.

Ati"Ikipe y’igihugu ntabwo njya nyitekereza cyane kuko numva nta gahunda yo kuyikinira mfite, n’iyo bampamagara ntabwo nakwitabira ubutumire. Impamvu nyine byose bikubiye ku mpamvu navuye muri APR FC kandi ni ibanga ntago nabikubwira."

Yves Rwigema yinjiye mu irerero rya APR FC muri 2009, nyuma yaciye mu Isonga aho yavuye yerekeza muri Espagne mu irerero rya Valence nyuma akaza kugaruka agahita ajya muri APR FC yakuriyemo. Iyi nayo yae kuyivamo muri 2016 aho yahise yerekeza muri Rayon Sports akaba ari nayo arimo kugeza ubu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. Rwigema: "Niyo Amavubi yampamagara sinakwitabira ubutumire" [Kuko aziko bidashoboka]
    Gwiza: "Niyo Amerika yansaba kuyibera Prezida sinabyemera" [Kuko nzi ko bidashoboka]

    Maze ndebe sha!

  2. Andika Igitekerezo Hanoarko narumiwe koko uyu muhungu ariyemera kdi agatebe ko arenda kuzagasazira ho yirirwa yiyahuza amagambo nukuri njye mbona akina amagambo gsa kbsa umwiyemezi gsa uraho na ma tatouage mabi gsa nicyo uzayahira gsa

  3. Amavubi namutumira ntazitabira?yaba abikuyehe?cyakoze wamugani we amavubi nahamagara abafite tatouages,na teintures ntazitabire,kuko niyo talent ye,naho football yo...cyereka nibahamagara abakinnyi b,umunwa gusa akanga kwitaba aho azaba ahemutse!!!!pettit punguza domo.

  4. Amavubi namutumira ntazitabira?yaba abikuyehe?cyakoze wamugani we amavubi nahamagara abafite tatouages,na teintures ntazitabire,kuko niyo talent ye,naho football yo...cyereka nibahamagara abakinnyi b,umunwa gusa akanga kwitaba aho azaba ahemutse!!!!pettit punguza domo.

  5. Amavubi namutumira ntazitabira?yaba abikuyehe?cyakoze wamugani we amavubi nahamagara abafite tatouages,na teintures ntazitabire,kuko niyo talent ye,naho football yo...cyereka nibahamagara abakinnyi b,umunwa gusa akanga kwitaba aho azaba ahemutse!!!!pettit punguza domo.

  6. Ariko uyu mwana ko mbona avuga ibintu bidasobanutse buri gihe? Petit ujye wirinda kuvuga byinshi bitazagukoraho

Tanga Igitekerezo