Kwamamaza

IMIKINO

Umutoza mushya wa Rayon Sports umunya Brazil yamaze gusinya ahita ajya kureba abakinnyi

Yanditswe

kuya

Umutoza mushya wa Rayon Sports umunya Brazil yamaze gusinya ahita ajya kureba abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yasinye amasezerano yo kuyitoza imikino isigaye y’iyi season ndetse n’umwaka utaha.

Ibyo Rayon Sports ibikoze bisa n’ibitunguye abantu kuko isinyishije Roberto Oliveira Goncalves do Carmo mu gihe Roberto Luiz Bianchi Pelliser ariwe wari washyizwe mu majwi.

Ibicishije kuri twitter Rayon Sports yatangaje ko uyu mutoza uyu mutoza azayitoza umwaka nigice akazahera ku mukino bafitanye na Espoir kuwa kane w’iki cyumweru.
Roberto Oliveira Goncalves do Carmo ubu aka kanya ari ku myitozo ya Rayon Sports akaba agiye kuganira n’abakinnyi agahita anatangira akazi.

Uyu mutoza aje gusimbura Minnaert wajyanywe gutoza mu bana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Uyu mutoza aje asaga ibibazo by’uruhuri muri iyi kipe ivugwamo umwuka mubi ahanini ushingiye kuguhangana kw’abayobozi bayo n’abahoze bayiyobora.


Umutoza yageze ku kibuga ahita ajya kuganiriza abakinnyi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza