Gianni Infantino uyobora FIFA yababajwe n’urupfu rw’uwari umunyezamu wa Rayon Sports

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA ,Gianni Infantino yatangaje ko yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Evariste Mutuyimana wari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports kandi ko yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Ubutumwa bwa Perezida wa FIFA buje busanga ubutumwa butandukanye bw’abantu ku giti cyabo, amakipe ndetse n’amashyirahamwe y’imikino bose banditse bagaragaza akababaro batewe n’urupfu rwatunguranye rwa nyakwigendera Mutuyimana.

Mu butumwa bukubiye mu ibaruwa yo kuwa 12 Nzeri, Infantino yandikiye Nzamwita Vicent uyobora FERWAFA, yagize ati: "Natewe agahunda n’inkuru y’akababaro y’urupfa rw’uwahoze ari umuzamu mpuzamahanga Evariste Mutuyimana kuri uyu wa 12 Nzeri."

Infantino yagaragaje ko uyu nyakwigendera yagize uruhare mu kuzamura Rayon Sports nyuma yo kuyizamo avuye muri SOFAPAKA FC yo muri Kenya aho yari amaze imyaka ibiri ashimangira ko uyu yari umukinnyi mpuzamahanga.

Yavuze ko uyu musore yari azwiho gukunda kwishima, kugira urugwiro, no gukora cyane, aboneraho kwihanganisha abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bose.

Ati: "Munyemerere mu izina ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, no mu izina ryanjye bwite, nihanganishe umuryango w’abakunzi b’umupira w’amaguru bo mu Rwanda"

Yasoje asaba umuryango wa nyakwigendera n’inshuti zawo za hafi gukomera muri ibi bihe by’akababaro kokubura uwabo,

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo