Kwamamaza

IMIKINO

Ububiligi butsinze Ubwongereza bwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi-Amafoto

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Ububiligi butsinze Ubwongereza bwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi-Amafoto

Umukino wahuzaga amakipe ahatanirag umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya urangiye Ububiligi butsinze Ubwongereza ibitego 2-0 umukino ikipe y’Ubwongereza yagaragaje ko urwego rwayo ruri hasi.

Imikino y’igikombe cy’isi iri gusozwa mu Burusiya, umwanya wa gatatuwakinirwaga mbere ya finali wegukanywe n’Ababirigi batsinze abongereza bababarusha bigaragara.

Mu gice cya mbere cy’Umukino ikipe y’Ububirigi iyobowe na Eden Hazard yatangiye yerekana ko n’ubwo yakuwemo n’Ubufaransa mui ¼ atari ikipe mbi ibona igitego cya mbere cyabonetse mu minota ya mbere y’umukino gitsinzwe na Thomas Munier ku mupira yari ahawe na Nacer Chadli ari nako igice cya mbere cyaje kurangira.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga, ikipe y’Ubwongereza ishyiramo abakinnyi bayo bazi kwiruka (Jesse Lingard, Marcus Rasford na Dele Ali) ngo barebe ko bakwishyura igitego ariko ba myugariro b’Ababiligi bababera ibamba.

Ikipe y’Ububiligi ntiyanyuzwe n’igitego kimwe yari yabonye hakiri kare kuko yaje gusimbuza Lukaku utahiriwe n’uyu mukino hajyamo Mertens wahinduye ibintu Ububiigi bukabona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Eden Hazard.

Aya makipe yombi yari ari mu itsinda rimwe (Belgium, England, Iran na Morocco) Ububiligi nibwo bwazamutse buyoboye itsinda bukurikiwe n’Abongereza, gusa Ububiligi bunyura mu nzira igoranye.

Ububiligi bwasezereye Ubuyapani muri 1/8 bigoranye kuko bwabanje gutsindwa ibitego 2 bava inyuma barishyura bashyiramo n’icya gaatu cy’intsinzi, bakuramo na Brazil yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe kubera abakinnyi b’ibihangange nka;Neymar, Wollian, Marcelo, umuzamu Allisson, Douglas Costa,.... baza kubuzwa amahirwe yo gukina finali n’Ubufaransa bwabatsinze igitego kimwe cya Sanuel Umutiti.

Ubwongereza bwageze kuri uyu mukino busezereye Colombia muri 1/8 kuri penaliti, busezerera Sweeden muri 1/4 ku bitego 2-0 bakurwamo na Croitia yabatsinze igitego cy’intsinzi mu minota ya nyuma y’inyongera kuko umukino wari warangiye ari 1-1.

Nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu kw’Ababiligi, Isi yose itegereje umukino wa nyuma uzahuza Ubufaransa buhabwa amhirwe yo gutwara iki gikombe na Croitia yageze ku mukino wa nyuma ntawayihaga amahirwe.

JPEG - 205.9 kb
Mwunier yatsindiye Ububiligi igitego cya mbere
JPEG - 146.5 kb
Dier yagerageje gutsindira Ubwongereza Umuzamu na ba Myugariri b’Ububirigi baba ibamba
JPEG - 246.6 kb
Abongereza bagerageje guhiga igitego ariko amahirwe aba make
JPEG - 152.3 kb
Eden Hazard wagoye ikipe y’Ubwongereza yaboneye Ababirigi igitego cya kabiri mu minota ya nyuma
JPEG - 83.7 kb
Byari ibyishimo ku ikipe y’Ububiligi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza