Kwamamaza

IMIKINO

U Rwanda rwazamutseho umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe

kuya

na

Editor1
U Rwanda rwazamutseho umwanya umwe ku  rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu Amavubi yavuye ku mwanya wa 128 yari iriho mu kwezi gushize ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, iza ku mwanya wa 127 muri uku kwezi kwa karindwi.

Ku rutonde rwashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nyakanga 2017, ikipe y’igihugu cy’Ubudage niyo yaje ku mwanya wa Mbere nyuma y’imyaka ibiri itagera kuri uwo mwanya.Yakurikiwe na Brazil, Argentina, Portugal, Switzerland, Poland , Chile, Colombia, Ubufaransa n’Ububiligi.

Amavubi yakinnye umukino umwe muri Kamena ubwo yahuraga n’ikipe y’igihugu ya Centrafrique, igatsinda u Rwanda ibitego 2-1 mu majonjora y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu.

Muri Afurika igihugu cyaje ku mwanya wa hafi ni Misiri iri ku mwanya wa 24, Senegal iri ku mwanya wa 27, DR Congo ku mwanya wa 28 na Tunisia iri ku mwanya wa 34.

Muri Afurika y’Iburasirazuba igihugu kiza imbere ni Uganda iri ku mwanya wa 74, Kenya ku mwanya wa 84, Tanzania ya 114, u Burundi bwa 121 n’u Rwanda rwa 127.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza