Twiteguye Kiyovu ku buryo bwose bushoboka kuko turashaka kuyitsinda: Karekezi Olivier

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Olivier Karekezi yatangaje ko biteguye Kiyovu Sports ku mpande zose kuko bifuza kuyitsinda n’ubwo nayo yahigiye kubagira umugore.

Mu myitozo yabaye kuri uyu wa mbere ku kibugo cyo mu Nsove Rayon Sports yubakiwe na Skol umuterankunga wabo Karekezi yavuze ko bakomeje imyitozo neza kandi ko bishimiye ko babonye ikibuga cyabo badasangiye n’indi kipe iyo ariyo yose.

Rayon Sports iritegura umukino wa Kiyovu Sports mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports umwaka utaha yamanutse mu cyiciro cya kabiri imanuwe na Rayon Sports bahoze bahanganye mu myaka yashize.

Kiyovu Sports ariko yaje kugarurwa mu cyiciro cya mbere ndetse ihita itangira kwiyubaka igura abakinnyi bakomeye harimo na Mugheni Fabrice yakuye muri Rayon Sports.

Umutoza Karekezi ariko yavuze ko bayiteguye kandi ko bifuza kuyitsinda ati :”Twebwe tumeze neza kuri twe nta kipe ntoya Kiyovu ni ikipe nayo itoroshye niyo mpamvu turi gukora imyitozo kandi ntamvune dufite abakinnyi bose bari baravunitse baracyize yaba ba Caleb na Shasiri twiteguye Kiyovu kuburyo bwose bushoboka kuko turashaka kuyitsinda.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buherutse gutanga bwavuze ko Rayon Sports bigeze kuyigira umugore imyaka 7 kandi ko biteguye kongera kuyigira umugore.

Uyu mukino uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports ni umwe mu mikino yitezwe kuko ari amakipe abiri akuze kandi yahoze ahangana cyane uku guhangana kongerewe ubukana n’uyu mukino Rayon Sports yatsinze Kiyovu ikayimanura mu cyiciro cya kabiri ariko FERWAFA ikayigarura ngo isimbure Isonga yari yanze kuza mu cyiciro cya mbere kandi yabitsindiye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo