Kwamamaza

IMIKINO

Tugomba gutsinda tugashimisha abafana n’abayobozi bacu, uyu ni umukino w’abakinnyi si uwabatoza: Yannick Mukunzi

Yanditswe

kuya

na

Kayiranga G
Tugomba gutsinda tugashimisha abafana  n’abayobozi bacu, uyu ni umukino w’abakinnyi si uwabatoza: Yannick Mukunzi

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports Yannick Mukunzi aravuga ko abakinnyi bameze neza kandi ko batitaye kukuba umutoza yarahagaritswe ahubwo ngo intego ni ugutsinda APR FC bagashimisha abafana.

Yannick Mukunzi yahoze akinira ikipe ya APR FC ubu akinira Rayon Sports, aya makipe yombi afitanye umukino ejo kuwa gatanu. Yannick avuga ko muri Rayon Sports bameze neza biteguye uyu mukino.

Ati:”Ku bakinnyi nta kibazo dufite turiteguye neza turi kureba uko twazatsinda, akazi kose iyo umuntu agiye hakaza undi mugomba gukorana kuko turi abakozi, mu bakinnyi umwaka umeze neza ntakizba.”

Yannick avuga ko abakinnyi bose bazi agaciri k’uyu mukino kandi ko ibibazo byo kuhagarikwa k’umutoza ntacyo bobabwiye ahubwo bazakina bashaka gushimisha abafana.

Ati :”Bagenzi bange buri wese azi agaiciro k’uyu mukino , uyu ni umukino uhindura byinshi ushobora kugira ingaruka . Kugenda k’uyu mutoza twe ntabwo tubizi uzaza wese tuzakorana umutoza ntabwo ari imbogamizi , uyu mukino ni uwabakinnyi ntabwo ari uwabatoza, uyu mukino tugomba gushimisha abafana bacu bamaze iminsi badushyigikiye ndetse tugomba gushimisha n’abayobozi.”

Hagati aho Bizimana Djihad nawe wahoze akinira Rayon Sports ubu akaba akinira APR FC nawe avuga ko biteguye neza kandi ko bashaka gutsinda.

Ati:”Twiteguye neza ni umukino ufite icyo uvuze ku makipe yombi twiteguye neza nta kibazo gihari, ni umukino ukomeye ariko tugomba kuwukina nk’uko dukina n’iyindi nta gitangaza tuzahimba tudasanzwe dukina gusa turashaka gutsinda.”

Uyu mukino uzahuza aya makipe yombi uzaba ejo kuwa gatanu tariki ya 15/6/2018 saa cyenda n’igice kuri sitade Amahoro, APR FC iramutse iwutsinze yakomeza kongera amahirwe yo gutwara igikombe ihanganiye na AS Kigali kuko Rayon Sports yo yasigaye inyuma ziyirusha amanota 6.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza