Tour du Rwanda: Areruya Joseph yegukanye agace ka Rubavu-Musanze

Areruya Joseph, umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data for Qubeka ni we wabanjirije abandi bakinnyi barimo kurushanwa muri Tour du Rwanda mu gace ka gatatu ka Rubavu-Musanze.

Aka gace ka Rubavu - Musanze gafite uburebure bw’ibirometero 97.1.

Nubwo Areruya Joseph ari we watwaye agace k’uyu munsi ntabwo yabashije kwambara umwenda w’umuhondo kuko kugeza ubu umusuwisi Simon Pellaud ukinira ikipe ya Illuminate bike ni we ukiri imbere y’abandi ku rutonde rusange nyuma yo kwitwara neza mu gace ka Nyanza - Rubavu.

Ku rutonde rusange, uyu Simo Pellaud aracyasiga Aleluya umukurikiye umunota wose. Gusa bitewe nuko agace k’ejo gafite imisozi miremire ishobora kugora Pellaud, bigaha Areruya Joseph amahirwe yo kwisubiza uyu mwambaro w’umuhondo.

Ku munsi w’ejo abasiganwa bazahaguruka i Musanze i Nyamata mu Bugesera ku ntera ya Kilometero 121,5.


Areruya yazanye n’igikundi cy’abakinnyi benshi ariko abatanga kugera ku murongo


Yahise ahemberwa ko yatwaye aka gace


Simon yakomeje kwambara umwenda w’umuhondo

Batanu ba mbere mu gace ka Rubavu-Musanze ni

1. Areruya Joseph (Dimension Data)
2. Edwin Ávila Vanegas (Team Illuminate)
3. Ukiniwabo Jean Paul (Team Rwanda)
4. Pellaud Simon (Team Illuminate)
5. Eyob Metkel (Dimension Data)

Urutonde rusange
1- PELLAUD S. (ILU);
2- ARERUYA J. (DDC);
3- NDAYISENGA V. (TIR);
4- KANGANGI S. (BAI);
5- BYUKUSENGE P. (RWA)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo