Shassir ashobora kuba afite ikibazo kuko imikinire ye iri hasi -Karekezi, Njye ntanga prime ku bakinnyi bitwaye neza - Seninga [IBYATANGAJWE N’ABATOZA]

Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Police igitego 1-0 mu irushanwa ry’Agaciro championship ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, abatoza bombi batangaje uko babomenye amakipe yabo ndetse n’ibyo bagiye guhindura.

Ku ruhande rw’umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko ikipe ihagaze neza ariko ikaba ibura rutahizamu uza kunganira umurundi Bimenyimana Caleb Bonfils, gusa uyu mutoza yagaye urwego rw’umukinnyi w’umurundi na none ari we Nahimana Shassir.

Karekezi ati" Shassir yatangiye imyitozo abandi bamaze iminsi 12 batangiye. Shassir ashobora kuba afite ikibazo buriya no gupfusha umubyeyi byazamo buriya ntariyakira neza, gusa afite ikibazo kuko ari hasi cyane no kuri Villa yarabigaragaje niba uri rutahizamu ukabona amahirwe agera kuri 4 imbere y’izamu ntuyabyaze umusaruro ni uko uba ufite ikibazo. "

Ku ruhande rw’umutoza wa Police FC, Seninga Innocent yatangaje ko agifite akazi ko gukora kugira ngo ubusatirizi bwe buhuze, kuko asa n’uwatangiye bushya.

AtiUrabona umwaka ushize twakoreshaga Danny na Mico ariko ubu ntabahari kuko Danny ari muri Singida naho Mico ari mu imvune. Ubu kubona guhuza hagati y’ubusatirizi bwacu biragoye niba narakoreshaga Danny na Mico, ubu nkaba ntangije Isai Songa na Christophe ni nkaho ari ubwa mbere bakinanye ntago bahita bahuza gusa ndizera ko iri rushanwa rizajya kurangira hari icyo ribafashije."

Uyu mutoza kandi yakomoje ku bimaze iminsi bivugwa ko akinisha umukinnyi wamuhaye amafaranga.

Ati"Ibi nkeka ko hari ikindi kintu kibyihishe inyuma, kuki buri gihe bivugwa shampiyona igiye gutangira ntibiyivugwemo hagati? Ubushize baravuze ngo naravuze ngo APR FC ntishoboye narabinyomoje, none haje ibi nanjye ni ikibazo nibaza, njyewe nkora kinyamwuga wenda mwashaka n’amakuru njyewe ntanga n’uduhimbazamusyi ku bakinnyi bitwaye neza, muri Etincelles umukino twakinnye na Rayon Sports natanze uduhimbazamusyi tungana n’ibihumbi 50 kuri buri mukinnyi no kubo dufatanya, ntago rero nshobora kujya kwifuza duke tw’abakinnyi ibyo mfite birampagije ntago rero nibaza ko icyo kintu nagikora."

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo