Seninga Innocent yabonye umusimbura wa Danny Usengimana

Umutoza w’ikipe ya Police FC, Seninga Innocent avuga ko nyuma yo gutakaza rutahizamu we Danny Usingimana werekeje muri Singida United ubu yizeye ko Nsengiyumva Moustapha yakuye muri Rayon Sports ari we uzaziba icyuho cy’uyu musore wabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi imyaka ibiri yikurikiranya.

Uyu mutoza avuga ko ari ibintu bitoroshye kuba wabona umusimbura wa Danny Usengimamana nka rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona imyaka ibiri yikurikiranya(2015/2016 na 2016/2017) ariko ngo ku mwanya we yazanye Nsengiyumva Moustapha kandi yizeye ko azabikora kuko ari umusore w’umuhanga yakurikiranye cyane.

Ati"Byose birashoboka, gusa Danny ni umukinnyi utapfa kugereranya n’abandi burya iyo umukinnyi agufashije imyaka ibiri ari we utsinda ibitego byinshi navuga ko ari umukinnyi udasanzwe ariko nibaza ko ku mwanya yakinagaho hajeho mu Moustapha yarangije afite ibitego 8, navuga y’uko nk’uko nsanzwe muzi kuva no mu Isonga namutoje nzamufasha kugira ngo azabashe gukora itandukaniro."


Moustapha yahise ahabwa nimero 11

Seninga avuga ko kandi nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’umwaka ushize ndetse akanongererwa amasezerano y’imyaka itatu nk’umutoza mukuru wa Police FC, ubu intego ni ukuba uwa mbere agatwara igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino 2017/2018

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo