Savio asigaje kumenya ikintu kimwe mbere yo kwemeza kubagwa urutugu

1

Semababa w’ibumoso w’ikipe ya AS Kigali, Nshuti Dominique Savio aratangaza ko mu Cyumweru kimwe azamenya niba agomba kubagwa cyangwa niba azivuza bisanzwe atabazwe.

Nyuma y’uko uyu musore yagiye abangamirwa n’urutugu rwe rw’iburyo akiri muri Rayon Sports ndetse biza kumukomerana ageze no muri AS Kigali, byaje kuvugwa ko uyu musore kugira ngo akire agomba kubagwa uru rutugu.

Mu kiganiro gito cyane yagiranye na Makuruki Savio yavuze ko we arimo guteganya kwivuza bisanzwe naho kubagwa bikazaza nyuma ibindi byose byanze.

Ati " Ibyo si ibintu nahita nemeza kuko ntegereje kuvugana n’umuntu urimo kunshakira ikipe nzerekezamo mu kwa mbere kuko bambaze bishobora kugera ntarakira. Nshaka kumubaza niba bambaga cyangwa niba nazagenda nkabagwa nyuma, mu cyumweru kimwe ndaba namenye igisubizo. Ubundi ndateganya kwivuza bisanzwe kandi hari amahirwe ko nakira. "

Uru rutugu ry’uyu musore kuva rwatangira gucomoka yagiye yirengagiza kurwivuza kuko bahitaga barusubizamo akarukiniraho abantu nabo bamenyera ko Savio avamo urutugu rugasubiramo, gusa kuri ubu bisa nibimaze gufata indi ntera kuko rusigaye rucomoka hafi ya buri munsi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. yewe nyago uzivuza ngo bikire!
    jye kajyaga kavamo ariko nyuma yo kubagwa na Dr Dominique muri CHUK narakize yewe na volley ndayikina kdi mbere kagicomoka nahise ndeka gukina. ariko ubu ntigashobora kuvamo kuva nabagwa muri 2011

Tanga Igitekerezo