Kwamamaza

IMIKINO

FERWAFA yafashe icyemezo ku mukino wa Rayon Sports na APR FC uherutse gusubikwa

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
FERWAFA yafashe icyemezo ku mukino wa Rayon Sports na APR FC  uherutse gusubikwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemeje ko umukino wa Rayon Sports na APR FC ugomba gusubirwamo ariko hagakinwa iminota 27 yari isigaye ngo umukino urangire.

Kuri uyu wa mbere abayobozi b’aya amakipe yombi bazindukiye mu nama bari kumwe na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle ariko amasaha menshi bamazemo yarangiye nta cyemezo bafashe.

Komite ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA iyobowe na Mwanafunzi Albert hamwe na Mbabazi Alain, Uwamahoro ariane na Nzeyimana Felix, ni yo yahariwe akazi ijya kwiherera ngo itange igisubizo gishobora kunyura impande zombi.

Nyuma yo kwiherera, iyi komite yaje yemezo ko uyu mukino ugomba gusubirwamo hagakinwa iminota 27 yari isigaye ngo umukino wose urangire.

FERWAFA yemeje ko uyu mukino uzasubirwamo kuwa gatatu tariki ya 27 ukabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo abakinnyi bakinnye uyu mukino nibo bazasubiramo abakinnyi bari bahawe amakarita y’umuhondo bazayatangirana ndetse na Imrna Nshmiyimana ntazakina kuko yari yabonye ikarita y’umutuku bivuze ko APR FC izatangirana ikarita y’umutuku.

Uyu mukino aya makipe yombi agomba kurangiza wasubitswe kuwa gatandatu tariki ya 23 Nzeli kubera umuriro wabuze. Uyu ni umukino w’igikombe cya Super coup aya makipe yombi yahataniraga bakaba barakiniraga kuri sitde Umuganda i Rubavu.

Ku Munota wa 63 ni bwo umuriro wabuze Rayon Sports ifite ibitego 2 ku busa ndetse APR FC yanamaze kubona ikarita y’umutuku.

IBITEKEREZO

  • User Yanditse:

    Amashyi menshi kuri FERWAFA
    Bakoze icyo tubona ko ari ubutabera

  • User Yanditse:

    Amashyi menshi kuri FERWAFA
    Bakoze icyo tubona ko ari ubutabera

  • Anaclet anakii Yanditse:

    twishyimiye iki cyemezo ,amategeko mpuzamahanga arasobanutse

  • telesphore Yanditse:

    iyi komite ndayishimiye cyane kuko nta marangamutima yagize mu gufata iki cyemezo.Gusa bisigire isomo rikomeye Ferwafa.

  • Olivier Yanditse:

    Ubu se ikidasobanutse ni iki?Niba FERWAFA ari umunyamuryango wa FIFA barashaka ngo andi mategeko bayakure he koko?Nyamara njye mbona FERWAFA ariyo yikururira impaka!

  • sjsjxj Yanditse:

    Gacinya Deny niwe muyobozi rayon ikeneye. Iyo biza kuba babasaza, ubu baba batwubitseho urusyo.

  • bibi Yanditse:

    Hubahirizwe amategeko nibyo byiza

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza