Kwamamaza

IMIKINO

Rayon Sports yongeye kwerekana ko yiganje mu mitima y’abakunzi ba ruhago mu Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Rayon Sports  yongeye kwerekana ko yiganje mu mitima y’abakunzi ba  ruhago mu Rwanda

Ikipe hya Rayon Sports imaze gusesekara ku kibuga cy’indege mpuzamahanga I Kanombe yakirwa isinzi ry’abakunzi bayo bari bitwaje indabo, inzoga inzoga n’ibindi

Saa kumi n’ebyiri z’I Kigali nibwo Rayon Sports yarigeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe itahukanye intsinzi y’igitego 1 ku busa yatsinze LLBA y’I Burundi iyisanze iwabo.

Iki gitego cyahise kiyihesha itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino ya champions league ikazahura na Mamelod sundawns.

Abakinnyi bagisohoka mu kibuga basanze hanze bakunzi benshi b’iyi kipe bari baje bitwaje indabo imbuto na mashampanye bari baje kubakira.

Umwe ku wundi uko abakinnyi basohokaga niko babateruraga babanaga mu kirere byari ibyishimo byinshi byari ku kibuga cy’indege.

Mu ndirimbo zabo basanzwe bamenyereweho beretse urugwiro urukumbuzi n’urukundo aba bakinnyi babo babashimira intsinzi bakuye I Burundi.

Mu gihe abakinnyi bari bigitungurwa n’ibiri kubabaho bahise burizwa imodoka barasohoka bageze mu muhanda noneho batungurirwa nimwe na rizima kuko bahasanzwe abantu barenga ibihumbi 2 bari babujijwe kwinjira mu kibuga.

Aba bari biganjemo abamotari bahise batangira gutera heju bati Rayon Sports maze bayikurikira ku mamoto amahoni avuza ubuhuha.

Imodoka irimo abakinnyi yahise ibajya imbere bafata umuhanda uberekeza kuri petit sitade, mu nzira umuhanda wari wuzuye kuko ibindi binyabiziga bitari muri gahunda zabo byabisabye guhagarara ngo babanze bagende.

Karekezi Olivier akigera ku kibuga cy’indege yabwiye abanyamakuru ko bagiye gukina uriya mukino bashaka intsinzi . yavuze ko basatiriye cyane ikipe ya LLBA ari nayo mpamvu batsinze.


Karekezi Olivier yavuze ko basatiriye ikipe aribyo byatumye batsinda

Yashimiye abakinnyi be bitwaye nk’intwari I Burundi bikabahesha intsinzi, kandi yizeza abakunzi ba Rayon Sports ko agiye gutegura neza umukino wa APR FC mu mukino wa shampiyona.

Abafana benshi baje kwakira ikipe yabo

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza