Kwamamaza

IMIKINO

Rayon Sports yamaze gusinyisha imyaka 2 rutahizamu w’umurundi utyaye

Yanditswe

kuya

na

Lambert
Rayon Sports yamaze gusinyisha imyaka 2 rutahizamu w’umurundi utyaye

Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi Bimenyimana Bonfils Caleb kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.

Caleb ni umukinnyi ukina ataha izamu anyuze ku mpande zombi iburyo cyangwa ibumoso kuko akinisha amaguru yombi ndetse ashobora no kunyura hagati. Bonfils Caleb aje avuye mu ikipe ya Vital’o FC mu Burundi akaba kandi akinira ikipe y’igihugu Intamba ku rugamba. Mu mukino wa gicuti waraye ubaye Rayon Sports igatsinda abakinnyi bisyize hamwe ibitego 3 kuri 1, Caleb yahawe iminota 10 gusa ngo yiyereke aba Rayon anabyitwaramo neza cyane aho muri iyo minota 10 gusa yatsinzemo igitego kimwe ndetse atera n’amashoti ajya mu izamu ashobora kuba yatanze ibitego abiri (shots on target).

Bimenyimana Caleb yamaze guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri akinira Gikundiro

Bonfils Caleb rero akaba agomba gukomezanya n’abandi imikino yo kwitegura shampiyona ya itaha ya 2017-2018. Aha akaba agomba kujyana n’abandi muri Tanzania, aho Rayon Sports izaba igiye gukina na Simba SC yo muri iki mu rwego rwo kwizihiza icyitwa Simba Day ikazanahakina umukino wa gicuti na Azam

IBITEKEREZO

  • Oxylande Gaetan Yanditse:

    Ariko nkiyo umuntu yifashe ngo gacinya ntazibyo ayobora ngo degore akwiye imigeri abayishingikirije iki! kandi Ubwo wasanga ntanigihande muri primaire yayoboye wasanga niwe byaramucanze yarangiza akirirwa avuza induru aha! Aphrodice we Nae siwoe kbsa ufite ikibazo bwite

  • bakareke Modeste Yanditse:

    Njyewe sindi umufana wa rayon sport irimo iragura nkiyiba ariko ntizabahemba pee!!!

  • Mutabazi Aphrodis Yanditse:

    sindi umufana wa rayon ahubwo ndumukunziwayo ariko gacinya nifekesanape! ibyayoborantabyazi degorewe ntana zero akwiye ahubwo akwiye imigeri akavamwiriyanyuba arira .

  • petero Yanditse:

    Gikundiro bayitege muri iyi saison kuko yariyubatse mu mpande zose ibintu nuburyohe, igisigaye ni ugushwanyaguza, nuguhondagura, ubundi ibikombe tukabyibikaho.

  • nshimiyimana fericien Yanditse:

    ndumufana wa rayon ndi masaka muri unganda tumuhaye karibu turamwishimiye

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza