Kwamamaza

IMIKINO

Rayon Sports na APR FC zizahanganira miliyoni 5

Yanditswe

kuya

Rayon Sports na APR FC zizahanganira miliyoni 5

Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zifitanye umukino wa super coup kuri uyu wa gatandatu zatangarijwe ko izatsindira iki gikombe izahabwa miliyoni 5 ziherekejwe n’igikombe.

Kuri uyu wa gatandatu saa kumi n’ebyiri nibwo hateganyijwe uyu mukino uzahuza ibi bikomerezwa mu gihugu ukazabera kuri sitade Umuganda I Rubavu. Aya makipe asanzwe ahangana imwe yatwaye igikombe cya shampiyona ariyo Rayon Sports.

APR FC yo yatwaye igikombe cy’Amahoro ibi ninabyo bizatuma aya makipe agiye kwishakamo ihiga indi zirwanira igikombe kiruta ibindi Super coup.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze gutangaza ko ikipe izatsinda izahabwa miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda (500000frw ).

Kuva mu mwaka wa 1995 aya makipe ahangana amaze guhura inshuro 80 muri izo APR FC yatsinzemo 32 naho Rayon Sports itsindamo imikino 25 indi 23 barayinganyije. Ibitego 126 nibyo aya makipe amaze gutsindana ,APR FC yatsinze 65 naho Rayon Sports itsinda 61.

IBITEKEREZO

  • volonte Yanditse:

    Super couper ya millioni 5 se ni super coupe nyabaki. Ntaho ubucuruzi butaba koko ibaze ariko ticket ya 15000 Ku gikombe cya 5000000 ariya mafaranga nimake ferwafa irashaka kurira kuma kipe

  • eugene Yanditse:

    Nimwe mutazi guso apr65 naho rayon61

  • eugene Yanditse:

    Nimwe mutazi guso apr65 naho rayon61

  • Se7 Yanditse:

    Ariko ubu wansobanurira guteko ari super cup 5 million kweri ni macye cyane pe ni uko ari ikipe zihora zihanganye zinakunzwe ubundi yakabaye nka 25 million kuko zo ubwazo zakuzuza stade zikayabona zikanayagabana,kdi zabona arenze 5 million kuri buri kipe

  • -xxxx- Yanditse:

    Nanone kdi mwanditse ko bamaze gukina imikino 80 APR FC igatsinda 32 rayon igatsinda 24 bakanganya 23 ubwo se inshuro batsindanye nizo banganyije birahura nimikino mwavuze bamaze guhura?

  • -xxxx- Yanditse:

    Ariko murasetsa kweri ko mbona se bibaye ibitego 130 kdi mwari muzeko bamaze gutsindana 126, mujye mubanza munyuze amaso munkuru yanyu mbere yo kuyiduha kuko amakosa nkaya mukunda kuyakora

  • Alpha Yanditse:

    Kbs APR yi hangane kuko nubundi ndaje nongere nyi babaze nubundi nkoresheje intwaro saganywe nizo yananiwe kubyaza umusaruro (Yannick na Rutanga) no ngeyeho na Diarra barapfuye ahubwo na kwambiya!

  • theoni Yanditse:

    Ntukabeshye abantu ibitego bimaze gutsindwa 126 uvuze ko Apr yatsinze 65 name rayon 65 ibaze nawe

  • theoni Yanditse:

    Ntukabeshye abantu ibitego bimaze gutsindwa 126 uvuze ko Apr yatsinze 65 name rayon 65 ibaze nawe

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza