Rayon Sports mu nzira zo gutandukana n’umuzamu wayo Evaliste

3

Umuzamu wa kabiri w’ikipe ya Rayon Sports, Mutuyimana Evariste ashobora gusohoka muri iyi kipe ntazayigaragaremo mu mwaka utaha w’imikino bitewe no kutuvuga rumwe n’ubuyobozi.

Mutuyimana Evariste yinjiye mu ikipe Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino dusoje ayisinyira imyaka ibiri, ubu akaba yari amazemo umwe asigaje undi ariko bikaba bishoboka cyane ko yatandukana n’iyi kipe bitewe n’uko iyi kipe imushinja guterererana ikipe ikaza kuvamo mu gikombe cy’Amahoro.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Makuruki avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gufata umwanzuro wo guhana uyu musore byaba na ngombwa bakamwirukana burundu, intandaro ni uko ngo uyu musore nyuma y’umukino iyi kipe yatwayemo igikombe cya shampiyona(bakina na Mukura VS) ngo yanze kongera gukora imyitozo atererana bagenzi be.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu musore utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, yabwiye ikinyamakuru Makuruki ko intandaro ya byose ari umukino batsinzwemo na Espoir ikaza no kubasezerera mu gikombe cy’Amahoro.

Mutuyimana Evariste ubwo basozaga umukino batsinzemo Mukura bagahita batwara n’igikombe cya shampiyona, igihe barimo bishimira intsinzi Evariste yaje gutsikira ahita anahura n’imvune yaje kumukomerera ntiyongera no gukora imyitozo.

Ubwo bahuraga n’ikipe ya Police muri ¼ mu gikombe cy’Amahoro umuzamu wa mbere Bakame yanze gukina ngo bitewe n’uko iyi kipe yari imufitiye umwenda itaramwishyura, icyo gihe na Evariste yari agifite imvune biba ngombwa ko hitabazwa umuzamu wa gatatu Abouba Bashunga ndetse baza no gusezerera iyi kipe.

Muri ½ bagomba kujya I Cyangugu gusura ikipe ya Espoir mu mukino ubanza ngo baba barabwiye uyu musore kujyana n’abandi ariko we akabahakanira ababwira ko atarakira ababwira ko we niwe wiyumva akaba atarakira kandi atakomeza gukinira ku mvune, cyane ko we avuga ko yakinnye hanze y’u Rwanda azi ingaruka zo gukinira ku mvune.

Iyi kipe yaje gutsindwa 2-0, umukino wo kwishyura batsinda 1-0 ihita isezererwa, kuva icyo gihe nibwo byatangiye kuba bibi cyane kuri uyu musore bamushinja gutererana bagenzi abeshya ko arwaye kandi ari muzima. Ibi rero ngo ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba budashobora kubyihanganira bukaba bugiye gufatira ibihano uyu musore.

Gusa na none amakuru agera kuri Makuruki ni uko uyu musore atakifuza kuba yakinira iyi kipe, dore mu myaka myaka ibiri bamuguze bamwishuye umwaka 1, we ngo yumva bamureka akigendera bigahwaniramo.

Evariste Mutuyimana akaba yari yaje muri Rayon Sports nyuma yo kumara imyaka 2 muri Sofapaka yo muri Kenya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo