Kwamamaza

IMIKINO

Bokota Labama arongera gukina na Rayon Sports yakiniye bwa mbere mu Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Bokota Labama arongera gukina na Rayon Sports yakiniye bwa mbere mu  Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports irakina na Musanze FC mu mukino w’ikirarane wa shampiyona, Musanze irakinisha Bokota Labama wakiniye Rayon Sports bwa mbere agera mu Rwanda ikanatuma amenyekana gusa iraba idafite inkingi zayo za mwamba Wai Yeka na Munyakazi Yusuf Rule.

Uyu mukino urabera kuri sitade ya Kigali saa cyanda n’igice, Musanze FC iraza kuba ikinisha rutahizamu wabo mushya Bokota Labama bakuye muri Uganda , Bokota akaba ari umukinnyi wamenyekanye bwa mbere muri Rayon Sports baza kuba bahanganye.

Musanze FC ariko ikaba iza gukina idafite abakinnyi 2 bafite amakarita abiri y’umuhondo Wai yeka na Imirora Obed mu gihe Munyakazi Yussuf Rule arwaye maraliya nawe akaba ashobora kudakina uyu mukino.

Rayon Sports yo irakina idafite Shaban Hussein Tchabalala utemerewe gukina muri shampiyona kuko azakina imikino yo kwishyura gusa Ismaila Diarra akaba yemerewe gukina shampiyona nyuma yo kubona ibyangombwa .

Ikindi ni uko iza gukinisha abanyamahanga 3 gusa nk’uko itegeko rya shampiyona ribivuga bitandukanye n’uko yajyaga ibakinisha bose mu mikino imaze iminsi ikina irimo champions league n’igikombe cy’intwari.

Rayon Sports iramara gukina uyu mukino ihita yerekeza mu karere ka Muhanga mu mwiherero wo kwitegura umukino wo kwishyura wa LLB Academique.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza