Kwamamaza

IMIKINO

Rayon Sports ikoze ibyafatwaga nk’inzozi itsindira I Burundi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Rayon Sports ikoze  ibyafatwaga nk’inzozi itsindira I Burundi

Umukino wahusaga ikipe ya Rayon Sports na LLB Academic urangiye kuntsinzi y’amateka ya Rayon Sports y’igitego ku busa ikomeza mu mikino ya champions league.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye igaragaza inyota yo gutsinda uyu mukino isatira cyane ishaka igitego ndetse inarusha cyane LLBA ahanini kubera abakinnyi bakinaga hagati bazi kugumana umupira nka Nahimana Shassir, Manishimwe Djabel na Muhire Kevin.

Aba basore ni nabo ku munota wa 29 baje guhererekanya umupira neza maze bawutanga kwa Tchabalala nawe ahita atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Rayon Sports yahise itangira gukina ituje bituma bakomeza kurusha ikipe ya LLB Academic n’ubwo yariri gukinira mu rugo.

Igice cya mbere cyarangiye kuri iki gitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa LLB, igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi ashaka gutsinda cyane cyane LLB yasabwaga gutsinda igitego ariko Rayon Sports ikomeza kuyirusha mu kibuga hagati.

Ku munota wa 61 w’igice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka yinjiza mu kibuga rutahizamu Ismaila Diarra asimbura Manishimwe Djabel ngo akomeza gushaka ibitego.

Ku munota wa 65 umusore witwa Tomson yaje gusiga ba myugariro ba Rayon Sports aragenda acenga Bakame umunyezamu wa Rayon Sports ariko aranyerera aragwa maze Rutanga Eric akiza izamu.

Muri iyi minota LLB yarushije ikipe ya Rayon Sports cyane biciye ku musore wacaga ku ruhande witwa Tomson,. Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Muhire Kevin ishyiramo Bimenyimana Bonfils Caleb.

Iminota ya nyuma Rayon Sports yasatiriwe cyane ariko bamyugariro n’abo hagati bitwara neza barinda izamu ryo.

Iminota 4 yongeweho ntacyo yafashije ikipe ya LLBA kuko umukino warangiye kuntsinzi ya Rayon Sports y’igitego kimwe ku busa. Rayon Sports ikaba ikomeje ikazahura na Mamelod Sundowns yo muri Afurika y’epfo mu cyiciro gikurikiraho.

Umukino urangiye umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier yavuze ko yishimye iyi ntsinzi.

Ati :”Ndishimwe kuba tubashije gutsinda ikipe ya LLBA ntabwo byari byoroshye bari bizeye ko badutsinda niyo mpamvu wabonye ko bafunguye bituma tubatsinda igitego hanyuma natwe turinda izamu ryacu.”


Abafana benshi ba Rayon Sports bari bayiherekeje i Burundi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza