Kwamamaza

IMIKINO

“RAYON SPORTS FC ni ikipe ifite amateka ibigwi byayo ntibitandukanye n’ibigwi by’igihugu” Ministiri UWACU

Yanditswe

kuya

na

Editor
“RAYON SPORTS FC ni ikipe ifite amateka ibigwi byayo ntibitandukanye n’ibigwi by’igihugu” Ministiri UWACU

Mu muhango wo kwishimira intsinzi Ikipe ya Rayon Sports FC yavanye I Burundi itsinze ikipe ya LLB Acamemique mu mikino ya CAF Conferederation Cup, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yashimiye uburyo ikipe ya Rayon Sports yahesheje ishema igihugu, ashimangira ko Rayon Sports ari ikipe ifite amateka n’ibigwi kandi ibyo bigwi byayo bidatandukanye n’ibigwi by’igihugu.

Muri ibi birori byabereye kuri Petit Stade Amahoro I Remera, Minisitiri Uwacu Julienne yashimiye ubufatanye n’ishyaka byaranze abayobozi ba Rayon Sports n’ikipe ubwayo nyuma yaho bari banganyirije I Kigali mu mukino ubanza igitego 1- 1, byasanga nk’ibyagabanyije amahirwe ya Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino nyafurika.

Minisitiri Uwacu mu ijambo rye yavuze ko ikipe y Rayon Sports yazanye intsinzi mu gihe gikwiriye nyuma y’amagambo y’urucantege, kandi ko igihe bakinaga abanyarwanda benshi bari babari inyuma n’abafatana andi makipe, ndetse asaba ko ubu bufatanye no gushyigikirana byakomeza.

Ati:"Rayon Sports nk’ikipe ifite amateka, ifite ibigwi ariko ibyo bigwi byayo ntabwo bitandukana n’ibigwi by’igihugu cyane cyane iyo basohotse bakarenga imipaka bakajya hanze, bagomba iteka kuzirikana icyo gihango, iryo shema ry’igihugu bakwiye guharanira.”

Minisitiri Julienne yavuze ko nka Minisiteri mu bushobozi bwabo bagiye bazareba uko bashyigikira amakipe nk’uko n’ubusanzwe basanzwe bayunganira, asaba ko nabo baharanira intsinzi itari impanuka.


Minisitiri Uwacu Julienne mu birori byo kwakira Rayon Sports

Ibi birori byo kwishimira intsinzi ya Rayon Sports byasorejwe kuri Stade nyuma y’urugendo rw’uruvunganzoka rw’abakunzi b’iyi kipe baturukanye nayo ku kibuga cy’indege I Kanombe, nyuma y’uko bakubutse mu gihugu cy’u Burundi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza