Kwamamaza

IMIKINO

FERWAFA ikwiye kwigaya - Karekezi Olivier

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
FERWAFA ikwiye kwigaya - Karekezi Olivier

Karekezi ku kibuga cya Bugesera(foto Inyarwanda)

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports avuga ko umuyobozi wa FERWAFA kwigaya kuba yaremeye ko ikibuga cya Bugesera gikinirwaho umukino wa shampiyona wahuje Rayo na Bugesera kandi kitaratunganywa kandi andi makipe atahakinira.

Rayon Sports yatsinzwe umukino yakinaga na Bugesera FC wakiniwe ku kibuga cya Bugesera FC giherereye i Bugesera.

Iki kibuga cyari kimaze igihe cyarahagaritswe ngo cyubakwe Bugesera izanwa kwakirira imikino yayo ku Kicukiro. Gusa nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona Bugesera FC yasabye FERWAFA ko umukino wa Rayon Sports yareka ikajya kuwakirira ku kibuga yahoze ikiniraho i Bugesera.

Umutoza Karekezi avuga ko ikibuga nk’iki ari ubwa mbere yakibona gusa ngo bizamubabaza andi makipe yo natahakinira bakayazana i Kigali.

Ati : ”FERWAFA mbere yari yasohoye gahunda tubona ko tuzakinira i Kigali ariko nyuma twumva ngo tuzakinira hano, icyo baturushije rero ni ikibunga cy’intabire! jye ninabwo bwa mbere nakibona! turatsinzwe ariko ni umupira, igishobora kuzaba ikibazo nuko bavuga ngo barabihinduye bayigaruye i Kigali, nibaza ko n’izindi kipe zizaza zikahakinira, ubwo bose nibaza nta kibazo.”

Yavuze ko batsinzwe kuko Bugesera yakoresheje neza amahirwe naho ikipe ye ayo yabonye ntiyabyaze umusaruro. Gusa yavuze ko kuba shampiyona y’iki gihugu igikinirwa ku bibuga bimeze nk’icya Bugesera ari ikinegu ku muyobozi wa FERWAFA.

Ati: ”Ni ibintu biteye isoni ku muyobozi wa FERWAFA kuba tugikinira ku bibuga nk’ibi muri bibiri na kumi na kangahe, FERWAFA ikwiye kwigaya ariko niba n’andi makipe azaza kuhakinira nta kibazo.”


Karekezi yanenze iki kibuga bakiniyeho na Bugesera FC

Iki kibuga cya Bugesera cyari cyarahagaritswe ngo cyubakwe binavugwa ko mu kwezi gutaha imirimo yo kucyubaka igomba gutangira bivuze ko nta yandi makipe azongera kuhakinira.

Umutoza Olivier Karekezi uyu mukino wanarangiye ashyamiranye na mugenzi we Ally Bizimungu utoza Bugesera ndetse banahabwa amakarita y’imituku bose boherezwa mu bafana .

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza