Kwamamaza

IMIKINO

Masudi yeguye nyuma yo guhesha Rayon igikombe cy’Amahoro na shampiyona

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Masudi yeguye nyuma yo guhesha Rayon igikombe cy’Amahoro na shampiyona

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino 2016/2017 umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma ahise yegura ku mirimo ye ku mpamvu yita ko ari ize ku giti cye.

Hari nyuma y’umukino wa gicuti ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Azam FC ibitego 4-2 bakaba ari na bwo bahawe igikombe cya shampiyona batwaye umwaka w’imikino 2016/2017.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Masudi Djuma yahise atangaza ko we yeguye ku mpamvu ze bwite ariko bikaba nta sano bifitanye nuko yahagaritswe.

Ati"Nagira ngo mbabwire ko neguye ku mirimo yanjye, ni mpamvu zanjye bwite, ntago neguye kuko bampagaritse ntaho bihuriye rwose. Niba nkubwiye ko neguye ku mpamv zanjye bwite ni mpamvu ni uko ntazisohora hanze ngo nzikubwire."

Masudi Djuma mu myaka 2 yari amaze muri iyi kipe yabashije kuyihesha igikombe cy’Amahoro ndetse n’icya Shampiyona.

IBITEKEREZO

  • chris morgan spice Yanditse:

    nagende ntakampara muri Rayon yacu bazajya bagenda kdi rayon yacu izahoraho iteka ryose bazajya bagenda bagaruke basange ikiri ubukombe

  • chris morgan spice Yanditse:

    nagende ntakampara muri Rayon yacu bazajya bagenda kdi rayon yacu izahoraho iteka ryose bazajya bagenda bagaruke basange ikiri ubukombe

  • tuyisenge deo Yanditse:

    Masudi kugendakwe birababaje ,ariko abafana ba Gikundiro ntibunveko hari igikuba cyacitse kuko ,ataraza kuyitoza ,nubundi yarakinaga kdi ikadushimisha.

  • Ndacyayisaba Martin Yanditse:

    Sha ntakundi nangende neza yangaruriye ibyishimo kubakunzi barayon twese tumushimire yarakoze cyaneee!!!!

  • Marc NDAHAYO Yanditse:

    Nigihe azagendera cyose azafatwa nk,Intwiri mu mateka ya Rayon Sport

  • Lily Yanditse:

    Yoooo ubuse koko areguye Imana imuherekeze mubindi byose agiyemo

  • John Yanditse:

    Masudi turagukunda turagushimira ibyo wakoze wateeretse ibirori . Masudi mubuzima bibaho ko umuntu yafata ikemezo ariko girira twebwe bakuri inyuma utoze ikipe

  • kaka peter Yanditse:

    oya nagende gusa nsabe abarayon bagenzi bange kutamutuka nkuko ntangiye mbyumva kuko ntakwatagize pe

  • Moubarak Nshimiyimana Yanditse:

    Niba hari umuntu umbabaje atoza rayon . Masudi anteye agahinda gashobora gutuma ntazongera gufana.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza