Kwamamaza

IMIKINO

Nyuma yo gusezerera Tanzania muri CHAN Amavubi azacakirana na Uganda adafite Bakame

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Nyuma yo gusezerera Tanzania muri CHAN Amavubi azacakirana na Uganda adafite Bakame

Umukino wo kwishyura mu gushaka itike ya CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha wahuzaga u Rwanda na Tanzania amakipe yombi aguye miswi ya 0-0, ariko u Rwanda rusezerera Tanzania ku gitego cyo hanze ubwo banganyaga 1-1.

Nyuma yo gusezerera Tanzania u Rwanda ruzahura na Uganda umukino utazagaragaramo kapiteni w’iyi kipe Bakame wabonye umuhondo wa Kabiri akaba azasiba umukino.

Igice cya mbere ikipe y’igihugu ya Tanzania wabonaga ko irusha u Rwanda kuko yagerageje kurema uburyo bw’ibitego kurusha u Rwanda, harimo ishoti rikomeye rya John Bocco ryo mu minota ya mbere y’umukino Bakame akabyitwaramo neza, uyu mugabo yongeye gukora akazi gakomeye na none mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ubwo Saimon Msuva yaraciye mu rihumye abasore b’Amavubi ariko Bakame nawo awukuramo.

Uburyo bukomeye umuntu yavuga u Rwanda rwabonye ni ubwo ku minota wa 32 ubwo Mico Justin yahinduraga umupira imbere y’izamu ukabura umuntu urangiriza mu izamu. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0.

Igice cya kabiri n’ubundi iminota 10 ya mbere yihariwe na Tanzania isatira u Rwanda cyane ndetse bizagutuma mu rwego rwo kugabanya umuvuduko Bakame yatindije umukino ahita ahabwa ikarita y’umuhundo biba ikarita ya kabiri abonye kuko no mu mukino ubanza yayibonye bivuze ko umukino utaha utazawukina kuko yabonye imihondo 2.

Iminota yakurikiyeho yihariwe n’Amavubi arasatira ari nako Hey akora impinduka akuramo Justin yinjizamo Bernabe Mubumbyi maze Amavubi acurika ikibuga ariko kureba mu izamu biranga maze umukino urangira ari 0-0.

Ibi bivuze ko u Rwanda rukomeje mu cyiciro gikurikiyeho bitewe n’igitego cyo hanze batsinze Tanzania mu mukino ubanza ubwo amakipe yombi yanganyaga 1-1.

U Rwanda rukaba ruzahura na Uganda yo yasezereye Sudani y’Epfo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza