Kwamamaza

IMIKINO

"Umugabo wasubiye inyuma aba agiye gupfa!" Rwarutabura arahira ko atazasubira kuri Rayon Sports

Yanditswe

kuya

na

Makuruki

Umufana w’umuhuriga wafanaga Rayon Sports ariko akaba yamaze kujya gufana AS Kigali yarahiye ko atazasubira muri Rayon Sports kuri we gusubirayo yabigereranyije nko gusubira inyuma kandi ngo umugabo usubira inyuma aba agiye gupfa.

Byavuzwe ko Rwarutabura na bagenzi be 5 bari abahuriga ba Rayon Sports ubu basigaye bifanira AS Kigali amarangi y’ubururu n’umweru bisigaga bayasimbuje icyatsi n’umuhondo.

Rwarutabura wubakiye izina muri Rayon Sports akamenywa mu gihugu kubera imifanire idasanzwe yabwiye Radio 10 ko yagiye muri AS Kigali gushaka ibyishimo.

Ati :”Nagiye mu byishimo ni yo mpamvu mvuye muri Rayon Sports erega burya ndi umugabo ndakuze”

Rwarutabura yavuzweho ko yaguzwe akayabo k’amafaranga y’u Rwanda ariko we yabihakanye ko nta mafaranga bamuhaye.

Ati :”AS Kigali twebwe twayikurikiye kubera ibyiza nta mafaranga baduhaye twebwe twayikurikiye kubera ibyiza iri gukora. Nonese umufana aragurwa? oya ni umutima ukunda wambonye nkuze mba muri Rayon Sports, Rayon Sports ni papa ni umubyeyi nawe ubwawe wakuze uyumva ariko habaho impinduka.”

Yashimangiye ko AS Kigali itamuhemba ariko ko na Rayon Sports itamuhembaga arahira ko atazayisubiramo . Ati :”Nonese Rayon Sports yarampembaga? cyangwa AS Kigali yo irampemba? jyewe nta kazi yampaye umugabo wasubiye inyuma aba agiye gupfa! Sinzasubira muri Rayon Sports, Ubundi mu Rwanda hagiye kuba amakipe abiri AS Kigali na Rayon Sports.”

Yavuze ko azasubira muri Rayon Sports aruko ama etaje ari mu mujyi wa Kigali yose yamanutse gusa ariko kandi yavuze ko igihembo yaherewe mu Bubiligi ntagishyikirizwe aribyo byamusembuye akagenda.

Rwarutabura ariko akimara gutangaza ko yagiye muri AS Kigali yari yatangaje ko AS Kigali yamuhaye ibyo yifuza we na mugenzi we witwa Nkundamace baneruye ko bazagirana amasezerano na AS Kigali bagashyiramo ingingo ivuga ko nibahura na Rayon Sports ariyo bazafana.

Aba bafana 6 ba Rayon Sports baguzwe na AS Kigali sibo ba mbere bakoze ibi kuko hari n’abandi bagiye bahindura amakipe bafanaga mu Rwanda nubwo bitazwi niba baraguzwe amafaranga.

Abo barimo Kawuberi wavuye muri Rayon Sports akajya muri APR ariko akaza kugaruka muri Rayon Sports ngo kuko APR itari yamuhaye ibyo yamwereye byose.

Hamisi nawe yavuye muri Kiyovu Sports ajya muri APR FC ndetse we akaba n’ubu akiyirimo kuko ari no mu bishyuza amatike iyo APR FC yakiriye umukino. Undi ni Vandame wahoze afana Rayon Sports akaza kujya muri Atraco FC ubu akaba ageze muri Police FC.

IBITEKEREZO

  • ka. Regis Yanditse:

    Andika Igitekerezo apl izababazawe!!!!!

  • Se7 Yanditse:

    Mbega As Kigali iba yatsinzwe 5_0 nabasore bibigango ariko babanebwe kubi Rwarutabura byamucanze nbabo bajyanye
    Nabonye bagaruka kudufana nisoni nyinshi cyane bahame hamwe bumve ahubwo bazagumeyo rayon sports kumufana irihagije .umupolice ndamurangije angoye kuwa 3 nkubita abanyamugi samedi mfura igikona.bravoooo RAYON YACU,IKIPE YACU

  • Se7 Yanditse:

    Mbega As Kigali iba yatsinzwe 5_0 nabasore bibigango ariko babanebwe kubi Rwarutabura byamucanze nbabo bajyanye
    Nabonye bagaruka kudufana nisoni nyinshi cyane bahame hamwe bumve ahubwo bazagumeyo rayon sports kumufana irihagije .umupolice ndamurangije angoye kuwa 3 nkubita abanyamugi samedi mfura igikona.bravoooo RAYON YACU,IKIPE YACU

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza