Kwamamaza

IMIKINO

Ntacyo ubuyobozi bwansabye, nta n’ubwo ndeba nicyo bwansabye kuko sindi umutoza uhatanira imyanya runaka - Casa Mbungo

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Ntacyo ubuyobozi bwansabye, nta n’ubwo ndeba nicyo bwansabye kuko sindi umutoza uhatanira imyanya runaka - Casa Mbungo

Umutoza mushya w’ikipe ya Kiyovu Sports, Casa Mbungo Andrew aratangaza ko ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu nta kintu na kimwe bwamusabye ariko we akaba atari wa mutoza uhatanira imyanya runaka ko ahubwo ari umutoza ushaka ibikombe.

Uyu mutoza avuga ko nta kuntu ikipe yaba yaramanutse mu cya kabiri n’ubwo byarangiye izamutse ngo ubuyobozi bugire icyo bumusaba ko ahubwo nk’umutoza uzi icyo ushaka aba ari we ugomba kwiha intego.

Aganira na Makuruki, Casa yavuze ko we ataha agaciro ibyo ubuyobozi bumusaba ahubwo ko agomba gutekereza ku rukundo abakunzi b’iyi kipe barimo kugaragaza bitabira imyitozo y’iyi kipe.

Ati"Ntacyo ubuyobozi bwansabye, ntago byaba byaragenze nk’uko umwaka ushize byagenze(kumanuka mu cya kabiri) ngo ubuyobozi bugire icyo bugusaba, gusa njye sindi wa mutoza uhatanira imyanya runaka njye ni igikombe, mu myaka ibiri nasinye ni ntagitwara muwa mbere nzagihatanira muwa kabiri. Sindeba ibyo ubuyobozi bwansabye, ndareba urukundo abakunzi b’iyi kipe barimo kugaragaza baza kuyishyigikira."

Twabibutsa ko ikipe ya Kiyovu Sports umwaka ushize w’imikino yasoje ku mwanya ubanziriza uwa nyuma ndetse yanamanutse mu cya kabiri ariko kubera ko Isonga yari yazamutse yikuyemo Kiyovu yahise iguma mu cya mbere.

IBITEKEREZO

  • nkuranga eugene Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano uzabatwike ahantu tugaruke mukibuga tujye dutaha twishimye
    omorenga ntibamugutware coach

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza