Kwamamaza

IMIKINO

Nshuti Savio Dominique ashobora kubagwa imvune

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Nshuti Savio Dominique  ashobora kubagwa imvune

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya AS Kigali Nshuti Dominique Savio yatangaje ko abaganga bamubwiye ko ashobora kubagwa kugirango akire neza imvune y’urutugu ikomeje kumubangamira ntakine nk’uko abishaka.

Iyi mvune Savio yayigize agikina mu mikipe ya Rayon Sports urutugu rwe rurakuka akenshi yakina rukivanamo ibintu byatumaga akina yigengesereye. Gusa akiri muri Rayon Sports iyo rwakukaga abaganga barusubizagamo n’ubwo hari igihe byagoranaga hakitabazwa umukinnyi Irambona Eric kuko ariwe Savio yashakaga uzi kurusubizamo.

Iyi mvune yaramukurikianye no muri AS Kigali kuko ku mukino wabahuje na APR FC iyi mvune yongeye kuyigira kuko uru rutugu rwakutse inshuro zigera muri 3 mu mukino umwe .

Umukino urangiye Savio yabwiye abanyamakuru ko iyi mvune imubangamira cyane kandi ko abaganga bamubwiye ko ashobora kubagwa.

Ati :” Byo byagaragaye cyane negereye umuganga arambwira ngo hari igihe nafata igihe nkabagwa kuko nange biri kumbangamira sinkine nk’uko mbishaka.”

Savio yavuze ko ikipe ya AS Kigali yasanze ikina umukino mwiza wo hasi bikamushimisha kuko yasanze ari umukino azibonamo neza. Uyu musore yitwezweho byinshi mu ikipe ya AS Kigali ikomeje kwiyubaka kuko yamuguze akayabo ka miliyoni 16 agahabwa n’inzu n’imodoka akaba umukinnyi uhenze uguzwe imbere mu gihugu n’ubwo nyuma y’iminsi micye yahise akurwa kuri uyu mwanya na Ally Niyonzima nawe wamusanze muri AS Kigali we aguzwe miliyoni 18.

IBITEKEREZO

  • umusaza Yanditse:

    Yego ibyago

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza