Kwamamaza

IMIKINO

Nizeyimana Mirafa wakiniraga Police FC yasinyiye APR FC kuri miliyoni zirindwi

Yanditswe

kuya

na

Kayiranga G
Nizeyimana  Mirafa wakiniraga Police FC yasinyiye APR FC kuri miliyoni zirindwi

Umukinnyi wo hagati wakiniraga ikipe ya Police FC, Nizeyimana Mirafa, yasinyiye ikipe ya APR FC igihe cy’ imyaka ibiri, ahabwa miliyoni zirindwi z’amanyarwanda(7.000.000rwfs).

Impande zombi ntiziremeza ayamakuru ku mugaragaro, ariko amakuru yizewe agera kuri Makuruki ni uko ibiganiro byarangiye, ndetse yamaze no gushyira umukono ku masezerano.

Gusa nyi ubwite Mirafa avuga ko atarasinya ariko akavuga ko APR FC abona ariyo azajyamo akurikije aho ibiganiro bigeze gusa agashimangira ko atarayisinyira.

Nizeyimana Mirafa urangije amasezerano ye mu ikipe ya Police FC, yifuzwaga n’andi makipe anyuranye arimo na Rayon Sports FC.

Nizeyimana Mirafa yari amaze imyaka ibiri muri Police FC, yagiyemo akurikiye umutoza Seninga Innocent wamutozaga muri Etincelles FC.

Police FC iracyari mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro, izahura na APR FC kuwa gatanu taliki ya 20 Nyakanga 2018.

Nyuma y’iri rushanwa Nizeyimana Mirafa ashobora gutangira imyitozo muri APR FC, asimbuye Bizimana Djihad werekeje mu bubiligi mu ikipe ya Beveleen.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza