Kwamamaza

IMIKINO

Niyibizi Vedaste wa Sunrise yahishuye icyamuteye kureka izamu akajya gusatira

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Niyibizi Vedaste wa Sunrise yahishuye icyamuteye kureka izamu akajya gusatira

Semababa w’ikipe ya Sunrise Niyibizi Vedaste, yatangiye umupira w’amaguru ari umuzamu ariko bitewe no gutinya amashoti y’abarutahizamu rimwe na rimwe aba atarimo impuhwe byatumye abona ko nta mpano y’izamu afite ahitamo guhindura umwanya aho kurinda izamu ahubwo ajya kuritsinda.

Mu kiganiro uyu musore yahaye Makuruki yatangaje ko ubundi yatangiye urugendo rwa ruhago akina mu izamu ariko akaba yaraje kubona ko atari ibintu bye ahanini atewe umujinya n’uko yatangaga impira abakinnyi bagenzi be ntibatsinde ibitego, haje no kwiyongeraho gutinya abamuteraga amashoti aremereye ku buryo ngo n’uwamusaba gusubira mu izamu kuri ubu yaba amwanga cyane.

Ati“Njye ubundi natangiye gukina nkina mu izamu, nigaga mu mashuri abanza nikinira mu izamu nta kibazo, ariko nari nafite impano yo gucenga cyane, nahaga abakinnyi bakina imbere imipira ariko nkabona ntibatsinda, bikambabaza cyane.”

“Byageze aho numva ndarambiwe ngira ngo niba nibuka nigaga nko mu wa Gatatu nahise mfata icyemezo cyo kujya gukina mu kibuga izamu ndivamo. Ndibuka muri uwo mwaka mvuye mu izamu niga mu wa Gatatu ishuri ryacu ryakinnye niryo mu wa Gatandatu higagamo na bakuru banjye umukino na diregiteri yarebye maze sinzi ukuntu nafashe umupira ncenga abakinnyi kuko nari mfite impano yo gucenga maze diregiteri ahita ategeka ko bashyira mu ikipe y’ikigo kuko atumvaga uburyo ncenga abantu bakuru.”

“Nyuma yo gukora ibyo nahise mbona ko koko izamu atari ibintu byanjye ahubwo ko nari narayobye niyemeza gutsinda ibitego aho kubirinda, ubu uwambwira ngo nsubire mu izamu yaba ampemukiye kuko yaba anyanga cyane, buriya umuzamu aba yaragowe kimwe mu byanteraga ubwoba ni ukubona umuntu agiye kunshota, n’ubu niyo njyeze imbere y’izamu ndebana n’umuzamu kumukubita ishoti hari igihe mba numva rishobora kumugiraho ikibazo kuko n’ubwo ari umuzamu ariko na none ni mugenzi wanjye mba ngomba guhangayika, wenda we ntaba anabitekereza ariko njye niko mba ntekereza, niyo mpamvu rero navuze ngo aho kugira ngo umuntu azantere ishoti rimfate mu maso cyangwa ahandi hantu reka mbireke nigire gukina imbere.”

Niyibizi Vedaste yakuriye muri Centre yigisha umupira ya Nyagatare, nyuma aca mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Rwamagana City aho yavuye yerekeza mu ikipe ya Sunrise aho asigajemo umwaka umwe ngo agere ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza