Kwamamaza

IMIKINO

Ngororero irashaka kugira ikipe muri shampiyona y’u Rwanda vuba

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Ngororero  irashaka kugira ikipe muri shampiyona y’u Rwanda vuba

Igishushanyo mbonera cya stade ya Ngororero

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ku mu myaka ibiri buzaba bufite ikipe y’umupira w’amaguru muri shampiyona y’u Rwanda.

Mu mwiherero w’abayobozi uherutse Meya w’Akarere ka Ngororero yemereye Perezida wa Repubulika ko muri ako Karere bagiye kugira ikibuga cy’umupira w’amaguru muri buri Kagali mu rwego rwo guteza imbere siporo.

Aka Karere kagizwe n’imisozi miremire gafite ibibuga by’umupira w’amaguru 9 na Stade ya cumi iri kubakwa mu Murenge wa Ngororero.

Ni ibibuga bike ugereranyije n’imirenge 13 igize ako Karere ndetse n’utugali 73.
Meya wa Ngororero Ndayambaje Godefroid, yatangarije Makuruki ko bakiri gushaka uko bahanga ibibuga muri buri kagali, ariko ko stade nimara kuzura neza bifuza kugira ikipe muri shampiyona.

Yagize ati “Nibyo twemereye Perezida kugira ikibuga muri buri Kagali.Ubu buri kigo cy’ishuri nibura gifite ikibuga ariko ntabwo kiba kingana n’ibindi kubera imiterere y’Akarere kacu.”

Yakomeje agira ati “N’Akarere nta kibuga kagiraga ariko ubu tugiye kuzuza Stade kandi turateganya ko tuzahita tunagira ikipe y’umupira w’amaguru.Byari inzoz kubaka stade hano I Ngororero.”

Iyi stade yamaze kubakwa, igice cya mbere n’icya kabiri cyayo byararangiye, bikaba bimaze gutwara asaga miliyari y’amanyarwanda.

Kuradusenga Janvier, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko ubu batangiye kwegerany abakinnyi bahereye ku tugali, kandi ngo abazajya bajya muri iyo kipe ni aba Ngororero gusa.

Ati “Ikipe turayiteganya kandi twatangiye kwegeranya abakinnyi bacu duhereye ku tugali.Izaba igizwe n’abakinnyi bacu hano kuko usanga iyo ufite ab’ahandi, igihe bashakiye baragenda.Na Rutsiro ntawumvaga ko yagira ikipe ariko byarashobotse.”

Akarere ka Ngororero gatuwe n’Abaturage basaga gato ibihumbi 300, batuye mu mirenge 13.Imirenge 9 niyo yonyine irimo ibibuga by’umupira w’amaguru bigaragara.

IBITEKEREZO

  • Tuyishimire J Bosco Yanditse:

    Le /04/09 /2017 Umurenge Wa Bwira Akagari Ka Gashubi Umudugudu Gasasa Akarere Ngororero Disrict Igitekerezo Mfite Nukutuvuganira Bakaza No Muri Bwira Bakarobanuzamo Abagerageza Eg Nkange Nabuze Uwantera Inkunka Yo Kurya Kugaragaza Impano Yange Kuko Abntu Bavuga Ngo Inzi Umupira Wmaguru Kuko Imba Ntahuye Ntabantu Badakanganye Ndashaka Guhura Nabantu Bakomeye Nkisuzuma Mfite Imyaka 19 Ages Murakoze Icyo Nicyo Gitekerezo Mfite

  • Tuyishimire J Bosco Yanditse:

    Le /04/09 /2017 Umurenge Wa Bwira Akagari Ka Gashubi Umudugudu Gasasa Akarere Ngororero Disrict Igitekerezo Mfite Nukutuvuganira Bakaza No Muri Bwira Bakarobanuzamo Abagerageza Eg Nkange Nabuze Uwantera Inkunka Yo Kurya Kugaragaza Impano Yange Kuko Abntu Bavuga Ngo Inzi Umupira Wmaguru Kuko Imba Ntahuye Ntabantu Badakanganye Ndashaka Guhura Nabantu Bakomeye Nkisuzuma Mfite Imyaka 19 Ages Murakoze Icyo Nicyo Gitekerezo Mfite

  • Tuyishimire J Bosco Yanditse:

    Banyita Tuyishimire J Bosco Nkaba Ntuye Mu Murenge Wa Bwira Mu Kagari Gashubi Nange Nkareba Aho Imano Zange Zigarukiye Mt Mupira Wamaguru Murakoze Icyo Nicyo Gitekerezo Mfite

  • HABIYAKARE J.N.P Yanditse:

    NKABA NYANGORORE
    RO TURABYISHIMIYE.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza