Kwamamaza

IMIKINO

Narabivuze ko Rayon Sports imeze nk’icyambu - Masudi Djuma

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Narabivuze ko Rayon Sports imeze nk’icyambu - Masudi Djuma

Masudi Djuma abona ko ntawagakwiye kugira ikibazo cy’abakinnyi bava mu ikipe ya Rayon Sports bakerekeza mu yandi makipe kuko ari ubuzima baba bashaka kandi Rayon Sports idashoboye kububaha, muri make ngo Rayon Sports ni nk’irerero ry’abakinnyi.

Kugeza uyu munsi uretse Camara na Savio bamaze gusohoka ku mugaragaro muri iyi kipe, biravugwa ko n’abandi bakinnyi barimo Manzi Thierry, Fiston n’abandi bashobora gusohoka muri iyi kipe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Masudi Djuma asa nuvuga kuri Savio wamaze gusinyira AS Kigali yavuze ko nta wari kubuza Savio kugenda kandi yarabikoreye.

Yagize ati"narababwiye ko Rayon Sports imeze nka transit (icyambu cyangwa inzira), umuntu araza agakora ibintu byiza akagenda ntumubuze, mureke agende yarabikoreye kuko ni ubuzima arimo gushaka, Rayon Sports ni nka pepiniere(irerero)."

Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka bivuze ko ari yo izasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika ya Champions League.

Kuba irimo gutakaza abakinnyi bamwe bayifashije uyu mwaka bivuze ko na yo igomba kujya ku isoko kugura abo kubasimbura.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza