Mu magambo akomeye Antonio Conte yiyamye Mourinho yasimbuye muri Chelsea

Umutoza w’ikipe ya Chelsea Antonio Conte yiyamye umutoza wa Manchester United Jose Mourinho waraye umutanzeho urugero rw’abatoza avuga ko birirwa barizwa n’imvune z’abakinnyi babo.

Aba batoza bombi baraye bakinnye imikino yabo mu matsinda ya Champions league aho Chelsea yanganyije na AS Roma ibitego 3 kuri 3. Naho Manchester United itsinda Benifica yo muri Portigal igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’umukino umutoza wa Manchseter United yavuze ko hari abatoza birirwa biriza riza ngo kubera imvune z’abakinnyi babo.

Yatanze urugero rw’umutoza wa Chelsea avuga ko ari umwe mu batoza birirwa barizwa n’ibi bibazo by’imvune.

Umutoza wa Chelsea Antonio Conte akibyumva yakoresheje amagambo akomeye abwira Mourinho ko agomba guhagarika kwivanga mu bitamureba.

Yagize ati :”Inshuro nyinshi Mourinho yakunze kureba ibibera muri Chelsea, igihe kinini n’umwaka w’imikino ushize, ntekereza ko akwiye gutekereza ku ikipe ye agahagarika kwivanga! Narebe ibimureba areka iby’abandi.”

Ubu Manchestere United ifite abakinnyi bavunitse barimo Paul Pagba, Zlatan Ibrahimovic, Marcos Rojo ndetse na Marouan Fellain aba bose bakaba baraye biyongereyeho Marcos Rashford na we waraye avunikiye mu mukino batsinzemo Benifica.

Umutoza wa Chelsea na we waraye ashinjwe na Mourinho kurizwa n’imvune z’abakinnyi afite bamwe mu bakinnyi bavunitse barimo N’Golo Kante, Victor Moses na Danny Drinkwater.

Aba kandi nabo biyongeraho David Louise na we waraye avunikiye mu mukino bakinaga na AS Roma bivugwa ko kuwa gatandatu ubwo Chelsea izaba ikina na Watford ashobora kutazakina.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo