Kwamamaza

IMIKINO

Messi yacunguye Arijantine we na Ronaldo bazagaragara mu gikombe cy’Isi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Messi yacunguye Arijantine we na Ronaldo bazagaragara mu gikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu ya Arijantine yaraye ibonye itike yo kujya mu gikombe cy’Isi ku munota wa nyuma, nyuma yo gucungurwa na Lionel Messi abatsindira ibitego3 mu gihe Portigal ya Ronaldo nayo yatsindiye kuyobora itsinda bombi bazakina igikombe cy’Isi.

Ibi bihangange mu mupira w’amaguru byose byari biri mu byago byo kutagaraga mu gikombe cy’Isi, Arijantine yarimaze igihe itsindwa. Kuri uyu munsi wa nyuma w’amatsinda yasabwaga gutsinda Ecuator kugirango ibone tike yo gukina igikombe cy’Isi.

Uyu mukino ariko watangiye uyigora kuko kumunota wa mbere gusa yari itsinzwe igitego abakunzi bayo n’aba Messi by’umwihariko batangira kugira icyikango ko birangiye atazakina igikombe cy’Isi. Messi ariko yaje kwicungura ndetse anacungura Arijantine kuko yaje kwishyura iki gitego anongeramo ibindi 2 barangiza umukino batsinze ibitego 3 kuri kimwe.

Ku rundi ruhande Portigal ya Crisitiano Ronaldo nayo yari yabanje gukina n’Ubusuwisi isabwa gutsinda kugirango iyobore itsinda ibone tike bitayisabye guca mu mikino ya kamarampa ibi ninako yabikoze kuko yatsinze ibitego 2 ku busa.

Ibi bihangange byombi ubu bizagaragara mu gikombe cy’Isi kizaba mu mpeshyi y’umwaka utaha mu Burusiya.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza