Kwamamaza

IMIKINO

Lionel Messi yongereye amasezerano mu ikipe ya FC Barcelona

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Lionel Messi yongereye amasezerano mu ikipe ya FC Barcelona

Ikipe ya FC Barcelona imaze gutangaza ko Lionel Messi, Rutahizamu w’Icyamamare ku isi wari usanzwe akinira iyi kipe yamaze kwemera kongera amasezerano muri iyi kipe azageza muri 2021.

Barcelona yatangaje ibi kuri uyu wa 05 Nyakanga 2017, nyuma y’ibiganiro byo kongera amasezerano n’uyu mukinnyi byari bimaze iminsi.

Uyu munya-Algentine amasezerano ye mashya na Barcelona azarangira kuwa 30 Kamena 2021 ariko akaba ashobora kwiyongeraho umwaka umwe.

Aya masezerano mashya kandi azahesha Messi akayabo k’amayero ibihumbi 500 ku cyumweru n’agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 264 by’Amayero.

Messi ntarasinya aya masezerano ariko Barcelona yatangaje ko yabyemeye kandi azabisinyira ubwo azaba avuye mu kwezi kwa buki.

Abafana b’ikipe ya Barcelona bari bamaze iminsi bibaza ku mwanzuro Messi azafata ku hazaza he n’iyi kipe kuko amasezerano ye na Barcelona yagombaga kuzarangira muri Kamena 2018, gusa Messi yashimangiye ko adashaka gutererana iyi kipe yinjiyemo afite imyaka 13 y’amavuko.

Messi yakoze ubukwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize n’umugore we Antonella Roccuzzo ubu akaba akiri mu kwezi kwa buki.


Ubutumwa ikipe ya Barcelona yanyujije kuri twitter

IBITEKEREZO

  • Jabot Yanditse:

    Yayivamo akajya he se? Ubanza anagiye ahandi atapfa kuwuhamya

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza