Kwizera Pierrot atowe nk’umukinnyi w’umwaka, igitego cy’umwaka kiba icya Rusheshangoga gihiga ibindi birenga 600

Kuri iki Cyuweru tariki ya 9 Nyakanga 2017, muri hoteli ya Marriot habereye umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino 2016/2017, aho umukinnyi w’umwaka abaye Pierrot naho igitego cy’umwaka kikaba icya Rusheshangoga.

Ni umuhango wateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ rifatanyije n’umuterankunga wa shampiyona ariwe Azam TV.

Hatorwaga mu byiciro bitandukanye, gusa benshi bari bategereje kumenya umukinnyi w’umwaka, iki gihembo cyaje kwegukanwa na Kwizera Pierrot wa Rayon Sports n’ubundi wari watwaye n’icy’umwaka ushize akaba yahawe miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda. Akaba agitwaye ahigitse Wai Yeka wa Musanze FC na Danny Usengimana bari bahanganye.

Igitego Rusheshangoga(APR FC) yatsinze Sunrise ku munsi wa 8 wa shampiyona hari tariki 11 Ukuboza 2016 nicyo cyabaye igitego cy’umwaka gihigitse ibindi Nigeria Kuri 600 byatsinzwe muri shampiyona. Akaba yishyuwe ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umutoza w’umwaka yabaye Masudi Djuma watozaga Rayon Sports ariko akaba yamaze kuyisezera, ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda akaba agiye kubikenyereraho. Umusifuzi yabaye Twagirumukiza Abdoulkalim, we ni ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Si ibi byiciro byonyine byatowemo kuko hari nk’uko tugiye kubikwereka. Izina ubona ryanditse n’umukara wijimye cyane nyira ryo ni we uba watsinze muri icyo cyiciro.

Dore ibyiciro byose uko byagomba gutoranywamo.

1. Wai Yeka (Musanze fc)
2. Usengimana Danny (Police FC)
3. Kwizera Pierre (Rayon Sports Fc)

Umukinnyi ukizamuka ariko utanga icyizere

1. Biramahire Abdey (Police Fc)
2. Nsengiyumva Moustapha (Rayon Sports Fc)
3. Usabimana Olivier (Marines Fc)

Umuzamu mwiza

1. Nzarora Marcel (Police Fc)
2. Kwizera Olivier (Bugesera Fc)
3. Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc. Frw 400000) 
4. Nsabimana Jean de Dieu (Pepiniere Fc)

Umutoza w’umwaka

1. Seninga Innocent (Police Fc) 
2. Irambona Massoud Djuma (Rayon Sports Fc)
3. Mashami Vincent (Bugesera Fc)

Umufana mwiza
 
1. Asman (AS Kigali, frw 10000)

Itsinda ryiza mu gufana(fan club)

2. Gikundiro Forever (Rayon Sports Fc)
3. APR Fan club online (APR Fc)
4. March Generation (Rayon Sports Fc)
Hano buri tsinda rizahabwa ibihumbi 150.

Umusifuzi w’umwaka wo hagati
1. Ruzindana Nsoro 
2. Twagirumukiza Abdoulkalim. Frw 400000
3. Hakizimana Louis

Abasifuzi bo ku ruhande

1. Ndagijimana Theogene 
2. Hakizimana Ambroise
3. Niyitegeka Jean Bosco

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi
1. Usengimana Dany (Police Fc)-19 goals(frw 500000)

Umutoza watunguranye

1. Habimana Sosthene (Musanze Fc) 
2. Seninga Innocent (Police Fc, frw 500000)
3. Ndayizeye Jimmy (Espoir Fc)

Igitego cy’umwaka

1. Sekamana Maxime (APR Fc)
2. Mico Justin (Police Fc)
3. Kambale Salita Gentil (Etincelles Fc)
4. Nahimana Shassir (Rayon Sports Fc)
5. Kwizera Pierre (Rayon Sports)
6. Rusheshangoga Michel (APR Fc, frw 100000)

Ikipe y’umwaka (11 beza)
Umuzamu: Ndayishimie Eric (Rayon Sports)
Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Nsabimana Aimable (APR Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police Fc)
Abakina hagati: Kwizera Pierre (Rayon Sports Fc), Niyonzima Ally (Mukura VS & L), Usegimana Dany (Police Fc), Mico Justin (Police FC)
Ba rutahizamu Wai Yeka (Musanze Fc), Kambale Salita Gentil (Etincelles).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo