Kwamamaza

IMIKINO

Kutagira abajyanama kimwe mu bituma impano y’abakinnyi nyarwanda idindira

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Kutagira abajyanama kimwe mu bituma impano y’abakinnyi nyarwanda idindira

Umunyarwanda ushakira isoko abakinnyi, Gakumba Patrick avuga ko muri aka kazi bakora bagenda bahura n’ibibazo byinshi birimo kuba abakinnyi batarasobanukirwa n’akamaro ka Agent ndetse akanemeza ko ariyo mpamvu ituma abakinnyi b’abanyarwanda badatera imbere.

Uyu mugabo umaze kumenyakana cyane mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba afite icyimezo gitangwa na FIFA kimwemererera gutwara abakinnyi aho ariho hose ku isi, Professional Football Agent Certificate.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo yavuze ko akazi bakora bisaba ubwitange no kwihangana kuko bahura na byinshi byatuma babireka gusa asaba abakinnyi guhumuka bagakorana n’ababashakira amakipe kuko ubwabo ntacyo bakwigezaho.

"Maze imyaka igera kuri 2 nkora aka kazi, gusa ikibazo nkunda guhura nacyo ni ugasanga abakinnyi batumva akamaro ka Agent bumva byose babyikorera kandi ntibishoboka, nk’i Burayi ntiwajyayo udafite agent, ntago watera imbere ugitekereza utyo. Mpamya ko ahanini kuba badatera imbere no kuba nta bajyanama bagira bibamo."

Gakumba Patrick yanavuze ko yiteguye gufasha u Rwanda kubona rutahizamu umeze neza biciye mu bakinnyi b’abanyarwanda afite bakiri abana bakina hanze y’u Rwanda dore ko ngo muri iyi minsi u Rwanda rufite ikibazo mu busatirizi.

Gakumba Patrick yemeza ko akorana n’abakinnyi b’abanyarwanda barimo batatu bakina muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahia ari bo Jacques Tuyisenge Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Meddy Kagere, Patrick kandi akaba ari agent wa Iranzi Jean Claude ubu uri muri Zesco United mu gihugu cya Zambia.

Uretse aba banyarwanda ni nawe watwaye Faruku Miya mu Bubiligi, niwe wazaniye AS Kigali Frank Kalanda uheretse kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Agaciro Football Championship.

Ni umujyanama wa Iranzi Jean Claude

Ubu niwe uhagarariye abakinnyi batatu b’abanyarwanda bakina muri Gor Mahia

IBITEKEREZO

  • rutaremara Yanditse:

    Utabona ko abakinnyi bacu batekereza bya hafi ntiyaba akurikirana ruhago, ndemeranya na Patrick kbs abakinnyi bacu nibahumuke, natuzanire ba rutahizamu koko niba abafite

  • xxx Yanditse:

    hhhhh cyokora ibyo avuz nibyo kko abakinnyi bacu ntibarabahereza kuko iyo baba bafite agenti bagera Kure

  • Manzi Alain Yanditse:

    Ni byiza kdi nibyagaciro kuba bantu nka
    Patrik bareba kure cyanee no kwifuza ko
    ibintu byaba proffesional kurushaho
    tugomba gutera imbere muri byosee

    mumfashishe cg nawe abibonye nabona
    contact ye (Agent de joueur)

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza