Karekezi Olivier yerekanye imwe mu mpamvu zatumye umupira w’u Rwanda usubira inyuma

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier avuga ko abona umupira wo mu Rwanda wasubiye inyuma cyane cyane nko ku bakinnyi b’abanyarwanda ahanini akaba abona byaratewe no kudakinisha abanyamahamanga ariko akaba yizeye ko uko imyaka izagenda iza bizakemuka abanyarwanda na bo bakazamura urwego rwabo.

Karekezi ashingira ku kuba imyaka yashize ikipe y’igihugu yarajyagamo abanyamahanga bagahabwa ubwenegihugu agakinira ikipe y’igihugu, ariko muri iyi minsi ikipe y’igihugu ikaba ikinwamo n’umunyarwanda ufite ubwenegihugu atari ubwo yahawe kugira ngo akinire ikipe y’igihugu.

Yemeza ko abo bahabwaga ubwenegihugu hari ikintu kinini barushaga abanyarwanda ari na yo mpamvu Amavubi yageragezaga kwitwara neza, ngo bikaba byagorana ko mu myaka mike ishize u Rwanda rukinisha abenegihugu gusa guhita wumva ko bagera ku musaruro nk’uwa mbere ariko ikigaragara ni uko ikipe y’igihugu irimo izamura u rwego ku buryo mu minsi iri mbere izaba imeze cyane.

Ati "Urabona navuga ko impamvu umupira wasubiye inyuma harimo no kwirukana abanyamahamanga gusa urabona ko ikipe imaze kwiyubaka iragenda itanga icyizere mu minsi iri mbere, niba tugeze ku rwego rwo gutsindwa na Uganda bitatu mu mu mukino wo kwishyura tukayitsinda bibiri ntabwo ari bibi, mu minsi iri mbere ndizera ko bizaba bimeze neza cyane. "

Uyu mugabo uri mu bakinnyi bakinnye igikombe Cy’Afurika rukumbi ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye cya 2004, abona ko bidatinze u Rwanda ruzagisubiramo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo