Karekezi Olivier yamaze gusinya nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports

37

Karekezi Olivier wari umutoza w’ikipe ya Allsvensikan yo muri Suede yamaze gusinyira gutoza ikipe ya Rayon Sports, ni nyuma y’uko uwari umutoza wayo mukuru Masudi Djuma asezeye ku mirimo ye.

Tariki ya 8 Nyakanga 2017 nibwo Masudi Djuma yasezeye ku mirimo yo gutoza Rayon Sports. Nyuma hagiye hibazwa umutoza uzamusimbura ndetse hanavugwa byinshi ariko nta wari wakamutangaje ku mugaragaro.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Makuruki ni uko uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse wanakiniye ikipe ya APR FC imyaka irenga 10 akanaba kapiteni w’aya makipe yombi, ariwe Karekezi Olivier yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gutoza iyi kipe ya Rayon Sports, akaba azajya ahembwa miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Amakuru kandi avuga ko uyu mugabo yifuza kuba yakorana na Katawuti nk’umwungiriza ndetse na Nkuzingoma Ramadhan nk’umutoza w’abazamu bose bakaba barakinanye mu ikipe y’ikipe y’igihugu.

Muri 2014 Karekezi Olivier akaba yarabonye impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’ubutoza ’Licence A’ inamwemerera gutoza ku mugabane w’u Burayi akaba yarabiyonye akinira ikipe ya Trelleborgs FF yo muri Suede.

Karekezi Olivier yakiniye ikipe ya APR FC guhera muri 1999 kugeza muri 2001, yayigarutsemo muri 2002 kugeza 2004 aho yavuye yerekeza muri Helsingborgs IF yo muri Suede akaba yarayikiniye kuva 2005 kugeza 2007.

Kuva mu 2008 kugeza 2009 yerekeje muri Hamarkameratene yo muri Norvege. Kuva 2010 kugeza 2011 yasubiye muri Suede mu ikipe ya Östers IF, 2011 kugeza 2012 yagarutse mu Rwanda mu ikipe ya APR FC aho yavuye mu mwaka w’imikino wa 2012/2013 yo muri Tusinia. Yavuye muri Tusina asubira muri Suede muri 2014 mu ikipe ya Trelleborgs FF akaba ari nahpo yosoreje umupira w’amaguru we.

Karekezi Olivier yakiniye ikipe y’igihugu imyaka igera kuri 13 guhera mu 2000 kugeza 2013, akaba ari nawe watsindiye ikipe y’igihugu ibitego byinshi kuko afite ibitego 25.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 37

  1. ntago byunvikana ukuntu ayomafaranga bayimye masudi none bakaba bagiye kuyatera inyoni ngozirire,!? gusa ntibakatubeshye ngobahore badufata nkabana bibitambambuga,bazatubwize ukuri ntacyo Kbasize inyuma icyatumye ,Masudi yegura kuko rwose,nkabafana ba Gikundiro ibi turabirambiwe.

  2. Umuntu watekereje kuzana Olivier yatekereje neza kuko kuva muri mukeba sibyo byatuma yanduza CV ye nge mbona azabikora neza

  3. Kalekezi na Amadi bazabikora kuberako Karekezi amenyereye umupira wangu azanazana umupira wiburaya ashire muri equipe maze abavuga ko azasigira Apr fc uriya ibitegerezo bye byarahindutse ubu ameze nkabasungu gusa ahubwo gusa nyuma APR fc uzamundutwara amaze kumenyera nticyo kibazo kbsa.thx

  4. Kalekezi na Amadi bazabikora kuberako Karekezi amenyereye umupira wangu azanazana umupira wiburaya ashire muri equipe maze abavuga ko azasigira Apr fc uriya ibitegerezo bye byarahindutse ubu ameze nkabasungu gusa ahubwo gusa nyuma APR fc uzamundutwara amaze kumenyera nticyo kibazo kbsa.thx

  5. karekezi ndamwishimiye kuba yarakinnye muri mukeba muteteri si ikibzo aje mu kazi. katauti na ramadhan nabo ni beza tuzashwanyaguza

  6. Karecyezi kuza kudutoza ni sawa kbs ark buriya bashatse bayiha rwatubyaye abdour akitoreza rayon mbona aribwo twatwara icyisi murakoze

  7. Gusa njye uko mbibona Karekezi Katauti na Ramadhani baziye rimwe ndabizi neza bazabikora abagize ibyo bitekerezo bravo kbsa na Masudi ntitwari tuziko yabikora ahubwo muze tubahe umurindi dutsinde amakipe nkibisanzwe Oh Rayon gahorane Intsinzi%

  8. 1 | 2 | 3 | 4

Tanga Igitekerezo