Karekezi Olivier yakoresheje imyitozo ye yambere,Abafana bamwereka urukundo(Amafoto)

2

Nyuma yamasaha make umutoza mushya wa Rayon Sports asesekaye mu Rwanda yahise atangira akazi ke, aho kuruyu wagatanu tariki ya 28 Nyakanga 2017 ahagana i saa tatu zamugitondo kuri stade ya Mumena Karekezi Olivier (Danger Man) yatangije imyitozo ye yambere.

Abakinnyi hafi ya bose abasanzwe n’abashya bakaba bari bahari, abatabashije kugaragara bakaba barimo Shassir utaragera mu Rwanda na Tidiane Koné.

Karekezi Olivier yibanze kuri technique(ubuhanga bafite mukaguru)na tactique(gusuzuma imabaraga zabakinnyi) aho abasore basabwa kugumana umupira hagati yabo. Iyi myitozo kandi yagaragayemo ishyaka ryinshi kuko buri mukinnyi yifuza gutangira yigaragariza umutoza, bikaba bica amarenga ko habamo comptetition hagati yabo kugira ngo babashe kubona umwanya mu kibuga.

Karekezi yishimiye abakinnyi asanze abizeza ko bazakorana neza kandi abasaba gushyira mu bikorwa ibyo ababwiye bagahuza imbaraga aribyo bizabageza ku ntsinzi yifuzwa na buri wese haba mu bakinnyi, abafana nábayobozi b’ikipe.

Dore uko byifashe kumyitozo yambere y’umutoza Karekezi Olivier

Karekezi yitegereza abasore be


Abakinnyi hafi yabose bitabiriye imyitozo


Uko byifashe ku Mumena


Abafana baje kwereka urukundo bafitiye Karekezi


Abamotari baparitse bajya kwihera ijisho

Photo:rayonsports.net

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo