Kwamamaza

IMIKINO

Karekezi Olivier yahishuye impamvu yahisemo kungirizwa na Katawuti ndetse na Ramadhan

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Karekezi Olivier yahishuye impamvu yahisemo kungirizwa na Katawuti ndetse na Ramadhan

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier, yatangaje ko impamvu yahisemo kungirizwa na Katawuti na Ramadhan ari ukubera ko ari bamwe mu bakinnyi bitwaraga neza mu gihe cyabo bagikina dore ko banakinanye ndetse byanagorana ko wabona abandi bitwaye neza kubarusha.

Uyu mugabo yavuze ko yakinanye n’abakinnyi benshi ariko Katawuti na Ramadhan akaba abona bitewe n’uburyo bitwaye mu gihe cyabo hari byinshi bazamufasha.

Karekezi ati "Nakinanye na benshi ariko niba mpisemo Ramadhan ni ukubera uburyo yitwaraga mu izamu nshaka ko aza gufasha Bakame na Evariste ku buryo bazaba batajegajega. Katawuti ngira ngo nta byinshi namuvugaho kuko mwese muramuzi, yari myugariro mwiza icyo namuzaniye namubwiye ko ntakeneye akavuyo mu bwugarizi, nanjye ngahangana ba barutahizamu kuko niho urebye Rayon Sports ifite imbaraga nke."

uyu mutoza yakomeje avuga ko ntabwoba afiye bwo gutoza ikipe ya Rayon Sports atarayikiniye ngo kuko azi neza ko ikipe waba warayikiniye cyangwa utarayikiniye icyo muba mupfana n’intsinzi gusa ntakindi baba bakubaza.

Karekezi akaba yageze mu Rwanda mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa 2:00’ aho yari avuye muri Swede aho yabaga, akaba yaje mu Rwanda n’umuryango we ni ukuvuga umugore n’abana be 2.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza