Kwamamaza

IMIKINO

Karekezi Olivier yagize icyo avuga kuri Masudi aje gusimbura

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Karekezi Olivier yagize icyo avuga kuri Masudi aje gusimbura

Karekezi Olivier wamaze kugera mu Rwanda nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports yatangaje ko ashimira Masudi Djuma kubyo yakoreye iyi kipe kandi ko anamwubaha nka mukuru we.

Nyuma y’uko Masudi asezeye ku mirimo ye yo gutoza ikipe ya Rayon Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe umwanzuro wo kumusimbuza Karekezi Olivier.

Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, Karekezi Olivier yatangarije itangazamakuru ko yubaha umutoza aje gusimbura (Masudi Djuma) nka mukuru we ndetse ko anamushimira akazi yakoreye Rayon Sports dore ko yanayihaye ibikombe.

Ati "Ni mukuru wanjye ndamwubaha kandi ndanamushimira cyane. Twarakinanye mu bihe bishize ndamuzi yakundaga intsinzi cyane, bigaragara ko yakoze umurimo ukomeye muri Rayon Sports akwiye kubishimirwa."

Karekezi kandi yavuze ko ibyo yumvikanye na Rayon Sports nibabimukorera yiteguye guha iyi kipe ibikombe no kuyifasha guhangana ku ruhando mpuzamahanga.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza