Iyo ntekereje amagambo ya P. Kagame kuri Rayon Sports ngubwa neza- Gacinya

1

Umuyobozi wa Rayon Sports FC Gacinya Chance Dennis yatangaje ko umuryango mugari wa Rayon Sports washimishijwe n’ijambo rya Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ubwo yari yagiye i Nyanza.

Ku wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza, umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije i Nyanza ku kibuga cya Rwabicuma.

Akarere ka Nyanza niho ku nkomoko y’ikipe yabaye ubukombe mu Rwanda, ayon Sports.

Ubwo yahiyamamarizaga, Perezida Kagame ntiyibagiwe gukomoza kuri iyi kipe ifatwa nk’ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Agitangira ijambo rye yagize ati " Abanye-Nyanza namwe ba Rayon Sports muraho..”

Akivuga gutya yahawe amashyi menshi agaragarizwa ibyishimo byinshi n’abakunzi b’iyi kipe bari bahari ari benshi, dore ko na fun club zayo nka March generation na Gikundi Forever zari zihari.

Umuyobozi wa Rayon Sports Gacinya Dennis nawe yavuze ko kuzirikanwa n’umukuru w’igihugu ari ibintu by’agaciro kuri bo.

Aganira na Radio 10 yavuze ko niyo yicaye akabitekereza yumva aguwe neza. Ati :”Ni ikintu cy’agaciro kanini cyane. Buriya Umuyobozi w’igihugu nk’uriya twese dukunda cyane iyo akuzirikana ni ibintu byiza cyane. Ni n’ikintu kigomba kudafasha buriya umuyobozi w’igihugu iyo agutekereza yagera ahantu akagusuhuza, ni ikintu cy’agaciro niyo nicaye nkabyumva numva nguwe neza cyane. Ni ibintu by’agaciro ku muryango mugari wa Rayon Sports.”

Yavuze ko ari Perezida Kagame ari umuntu w’ingirakamaro mui siporo y’u Rwanda, ngo ari nayo mpamvu nabo bamutuye igikombe.

Ati :”Umuntu tuzi watugiriye akamaro muri Rayon Sports no mu gihugu muri rusange, mwaranabyumvise ko twamutuye igikombe twatwaye kuko twagitwaye kuko dufite umutekano. Hari ahandi bajya gukina ntibagende kuko wenda bavuga bati ntitwarenga hariya.”


Ijambo Perezida Paul Kagame ryakiranywe ibyishimo n’abantu bari i Nyanza

Mu mwaka wa 2003 ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda manda ya mbere yahaye imodoka iyi kipe yo mu bwoko bwa Coaster. Icyo gihe kandi yavuze ko akunda amakipe yose yo mu Rwanda ariko igice kinini afana Rayon Sports.

Kuri iyi modoka Gacinya yavuze ko ari impano nziza ariko ngo n’ubwo yashaje ngo uyu mwaka urashira babonye indi yabo biguriye.

Ati :”Iyo umukuru w’igihugu aguhaye impano ntako bisa ariko natwe muri gahunda dufite ni ukwigira kuko agomba kurera abakura . Natwe muri gahunda dufite n’abo dufatanyije kuyobora ni uko uyu mwaka uzarangira dufite imodoka. Ariko nanone ubu si kwasiteri ahubwo dukeneye imodoka ijyanye n’igihe.”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo