Kwamamaza

IMIKINO

Isonga yarushye uwa Kavuna, Kiyovu Sports mu nzira zo gutsinda igitego cy’umutwe

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Isonga yarushye  uwa Kavuna, Kiyovu Sports mu nzira zo gutsinda igitego cy’umutwe

Ikipe ya Isonga FC nyuma yo kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, nta gihundutse izaguma mu cyiciro cya kabiri maze ibe yakwihera amahirwe ikipe ya Kiyovu Sports yo kutamanuka mu cya kabiri ahanini ngo ni uko intego y’Isonga atari ugahatanira ibikombe.

Ni urugendo rutari rworoshye aba bana b’Isonga bakoze, biyushye akuya ntacyo batatanze bari bafite, basezerereye ikipe ya Muhanga benshi batabiha amahirwe, ni abasore wabonaga bafite inyota yo gukina icyiciro cya mbere none ku munota wa nyuma bisa nibyateshejwe agaciro.

Nyuma y’uko iyi kipe isezerera Muhanga ku giteranyo cy’igitego 1-0, byavugwaga ko n’ubundi iyi kipe ishobora kurekera Kiyovu Sports ubundi yo ikugumira mu cya kabiri, gusa perezida w’iyi kipe Muramira Gregoire yari yabyamaganiye kure.

Ati"Oyaa, ibyo ntago ari byo, niyo baza kubidusaba ntibyakunda kuko intego yacu tuyigezeho, byari ugukina mu cyiciro cya mbere uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018."

Gusa uyu mugabo aganira na Makuruki asa n’uwamaze kwivuguruza kuri aya magambo kuko noneho yiyemerera ko bishoboka cyane ko iyi kipe itazamuka kuko intego yabo ari ukurera atari uguhatanira ibikombe.

Ati"Ntago biremezwa neza gusa ababishinzwe barimo kubikurikirana mu minsi mike baraba bafashe umwanzuro, ubundi intego y’Isonga ntago ari ukujya guhatanira ibikombe mu cyiciro cya mbere, intego yayo ni ukurera abana, ntago umwanzuro urafatwa ariko birashoboka cyane ko yaguma mu cya kabiri, ababishinzwe barimo kureba icyiza kuriyo, gusa nitazamuka bitazagira uwo bitungura kuko intego si uguhatanira ibikombe ahubwo ni ukurera."

Biramutse bibaye ari byo bivuze ko Kiyovu Sports itaba ikimanutse mu cya kabiri. Ahubwo ikibazo umuntu yakwibaza iyi kipe yarinze igera muri 1/2 ndetse inakuramo Muhanga ibizi neza ko itazazamuka? Kuki itaretse Muhanga ngo ibe yakwizamukira cyangwa haje izindi mbaraga ziyisunika ziyibwira ko igomba kuguma mu cya kabiri, cyangwa ni gahunda Isonga na Kiyovu Sports batekereje kera? Simbizi gusa byose birashoboka.

IBITEKEREZO

  1. Harakabaho umupira wamaguru nyarwanda ! Harakabaho Ferwafa, harakabaho Nzamwita !!! harakabaho na Minitiku.

  2. ntibyantungura niko umupira wacu wubatse barangiza ngo ntaterambere ryumupira?ryavahec?

  3. ntibyantungura niko umupira wacu wubatse barangiza ngo ntaterambere ryumupira?ryavahec?

  4. Nonese wamunyamakuru we Kiyovu koyatsindiye tick yokumanuka ikajya gukina ikiciro cya 2,yaba igarutse mukiciro 1 gute? hhhhh ahubwo Kiyovu baba bayihohoteye kuko nabyita nkokukugenera umwenda ufite nyirawo!

  5. amatejyeko yumupira wo murwanda aba asekeje nukayasyiraho nki mitako ntanarimwe rikurikizwa nukumvikana gusa mwarangiza ngo ikipe yigihugu yazabaho gute mwese murabanyamanyanga gusa muzehe wacu umunsi azahuguka agacishamo umweyo nibwo tuzagira umupira kbs

  6. ndumva bitaba ari byiza ahubwo Rwamagana Muhanga kiyovu bagahuye izirushije amanota akaba ariyo ijya muri first division

  7. 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza