Kwamamaza

IMIKINO

Umukandida wa rya shyirahamwe riharanira impinduka muri ruhago yaritereranye, ubu riri mu marembera

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Umukandida wa rya shyirahamwe riharanira impinduka muri ruhago yaritereranye, ubu riri mu marembera

Abagize ihuriro ry’abaharanira impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda ’Rwanda Football Coalition for change’, nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko biteguye guhangana mu matora y’umuyobozi wa FERWAFA azaba mu kwezi gutaha kwa kwa Nzeri, ubu iri huriro ry’aba riri mu marembera nyuma y’uko uwari kuzababera umukandida abateye umugongo akanga kwiyamamaza.

Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah ni we iri huriro ryari rifite nk’umukandida uzahanagana mu matora y’umuyobozi wa FERWAFA ateganyijwe tariki ya 10 Nzeri 2017, ariko kuri ubu uyu mugabo yatangaje ko atiteguye.

Amakuru yizewe agera kuri Makuruki aremeza ko kumugaragaro Murenzi Abdallah yamaze gufata umwanzuro wo kutiyamamaza bitewe n’uko afite izindi gahunda ze arimo kandi zihutirwa atafatanya n’ibyo kwiyamamaza.

Nyuma y’uko Abdallah yanze kwiyamamaza, iri huriro naryo ngo ryaba r’iri mu marembera kuko naryo bidatinze rishobora guhita risenyuka.

Iri huriro rya Rwanda Football Coalition for Change ryashinzwe muri Werurwe 2017 rivuga ko rishaka impinduka mu mupira w’amaguru bitewe n’uko babona komite iriho hari ibyo yishe ndetse ikanirengagiza nkana.

IBITEKEREZO

  • Isaie Yanditse:

    Babuze undi se wujuje ibisabwa kandi ubishoboye. Igiti kimwe si ishyamba.

  • alfa Yanditse:

    Gutekinika. Com. Agiye he se. Ibyo yaharaniraga byakemutse?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza