Irushanwa rya Ndi umunyarwanda ntirikibaye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gutangaza ko irushanwa rya Ndi umunyarwanda ryari kuzaba ejo kuwa gatatu risubitswe bikozwe n’uwari wariteguye.

FERWAFA ibicishije ku rubuga rwayo rwa interinete itangaje ko iri rushanwa ryaburaga amasaha macye ngo ritangire risubitswe bivuye ku bushake bwa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge. Yavuze ko iyi komisiyo yifuje kurisubika ngo inononsore imitegurire yaryo nyuma izatangaze ikindi gihe rizakinirwa.

Iri rushanwa ryari ryatangajwe ejo kuwa mbere ko rigomba kuba rikitabirwa n’amakipe ya Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali zari zaje mu myanya ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize.

Ku ikubitiro ariko, Rayon Sports yari yabanje kwikura muri iri rushanwa ivuga ko uyu mwanya igomba kuwukoresha iruhuka kandi ko n’abakinnyi bayo abenshi bafite imvune gusa nyuma iza kwisubiraho yemera kurikina n’ubwo rihise rivanwaho.

FERWAFA yavuze ko yo na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge bagiye gutegura neza iri rushanwa rikazaba ikindi gihe bazatangariza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo