Ntabwo nabona umwanya wo gutekereza impamvu ntahamagawe mu Mavubi- Muhadjiri

2

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Hakizimana Muhadjiri aratangaza ko kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu kwe ntacyo bimubwiye ngo icya mbere agomba gushyiraho umutima ku ikipe ye imuhemba ubwo umutoza nabona hari icyo ashoboye azamuhamagara.

Kuri uyu wa 03 Nyakanga 2017, umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi azifashisha ku mukino wa Tanzinia mu gushaka itike ya CHAN, ku nshuro ya kabiri uyu musore akaba ataragiriwe icyizere na Antoine Hey kuko no mu bakinnyi biteguraga umukino wa Centre Afrique ntiyahamagawe.

Aganira na Makuruki Muhadjiri yavuze ko kuba atarimo guhamagarwa kandi arimo kwitwara neza we nta mwanya afite wo kubitekerezaho ko ahubwo agomba gushyira umutima ku ikipe ye akinira.

Ati:"Ibyo njyewe ntakubeshye ntago nabona umwanya wo kubitekerezaho, mbere y’ibindi byose ngomba kubanza kwita ku ikipe yanjye nkayishyiraho umutima kuko niyo impemba ubwo umutoza nabona ko hari icyo namufasha azampamagara, gusa n’abandi bakinnyi yahamagaye nkeka ko atari babi.

Muhadjiri ntiyigeze ahamagarwa kandi bigaragara ko yari ahagaze neza muri iyi minsi, yafashije ikipe ye ya APR FC kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro atsinda ibitego bigera kuri 3 muri 6 batsinze muri 1/2, akaba kandi mu bitego 2 u Rwanda ruheruka gutsinda mu marushanwa nawe afitemo igitego.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. @peter ushobora kuba urwaye mu mutwe bishobotse hagira abakugeza indera ugasuzumwa naho ubundi urambara ubusa wiruke.

Tanga Igitekerezo