Masudi asize urwibutso mu bakinnyi ba Rayon, dore icyo bavuga nyuma yo kwegura kwe

1

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017, nibwo uwari umutoza mukuru wa Rayon Sports Irambona Masudi Djuma yeguye ku mirimo ye. Nyuma y’iri yegura bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bahise bagaragaza amarangamutima yabo ndetse nicyo batazibagirwa kuri uyu mutoza w’umurundi.

Mu bakinnyi bagera kuri 4 b’iyi kipe baganiriye n’ikinyamakuru Makuruki, bose bahurije ku kuba batishimiye ko umutoza wabo asezerera kandi bari bamaze gutwarana ibikombe ndetse ko byanashobokaga ko batwarana n’ibindi bikombe.

Ndayishimiye Eric Bakame, kapiteni wa Rayon Sports, Nova Bayama, Muhire Kevin na Manishimwe Djabel nibo baganiriye na Makuruki maze bagaragaza amarangamutima yabo bahuriza ku kuba bari bagikeneye Masudi.

Kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame ati"Kuri njyewe cyangwa kuri bagenzi banjye kuba umutoza agiye ni ibintu bitadushimishije, ariko n’undi uzaza uwo ari we wese nkeka ko tuzagerageza kwitwara neza, Rayon Sports imaze gucamo abatoza benshi ariko twebwe nk’abakinnyi tureba akazi kacu. Koko ni ibintu bitoroshye kuba wari uri kumwe n’umuntu mumeze neza ku munota wa nyuma ukamubura, gusa twebwe nk’abakinnyi icyo tureba ni akazi kacu nkeka ko bitazatugiraho ingaruka nyinshi."

Nova Bayama ati:"Sindamenya niba koko umutoza yasezeye ariko niba yasezeye namwifuriza kuzahirwa aho azajya hose. ku bwanjye ni umutoza twari tumaze kumenyerana ariko kumva ngo uzanye umutoza buri kanya ntabwo ari byiza, urumva ni ibintu biba bibabaje ariko ntakundi twabigenza."


Muhire Kevin ati"Ni ibintu bisanzwe mu buzima bibaho n’umubyeyi arapfa ubuzima bugakomeza, niba yahisemo gusezera ubwo hari impamvu yatumye asezera ubwo tuzabyakira, nibazana undi mutoza tuzagerageza dukore nk’ibyo twakoze uyu mwaka kandi nziko Imana izadufasha bikagenda neza. Icyo ntazibagirwa kuri we ni uko yari umutoza mwiza yatugiraga inama, mbese yari ameze nka mukuru wacu nkeka ko ari cyo cyadufashije kugira ngo dutware igikombe."


Manishimwe Djabel ati"Ni ikintu kitari cyiza kubura umutoza mwabanye imyaka ibiri mugatwarana ibikombe bigera kuri 2 icy’Amahoro na shampiyona, byanze bikunze urumva ko yari umutoza mwiza, ni ibintu bidashimishije. Ikintu ntazibagirwa ni uko ari we mutoza wenyine mu batoza bose nahuye nabo wahaye abakinnyi bose amahirwe yo gukina, nta mukinnyi wo muri Rayon utarigeze abona amahirwe yo gukina, ngira ngo ni gake cyane igihe shampiyona irangira abakinnyi bose babonye amahirwe yo gukina nicyo kintu nabonye atandukaniyeho n’abandi batoza."

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. sha simfana rayon sports mfana MVS ariko muhombye umutoza mwiza wahaga abakinnyi bose amahirwe yo gukina kandi akaba nkumuvandimwe wabo, gusezera kukazi bibaho kubera impamvu za nyiri ubwite, ibyo aribyobyose afite ibyo yerekejemo bizamuhire,gusa iyo agenda abafashije muri CAF C L byari kubabera byiza kurushaho.

Tanga Igitekerezo