Kwamamaza

IMIKINO

Gutanga igikombe shampiyona yararangiye ntibivuze ko uyu mwaka twatsinzwe - FERWAFA

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Gutanga igikombe shampiyona yararangiye ntibivuze ko uyu mwaka twatsinzwe - FERWAFA

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017, nibwo ikipe ya Rayon Sports izashyikirizwa igikombe cya shampiyona cya 2016-2017 yatwaye habura imikino igera kuri 3 ngo shampiyona irangire. Ikaba izacyakirira ku mukino wa gishuti bazakina na Azam FC ku kibuga cya Nyamirambo

Gutanga iki gikombe ku mukino wa gishuti kandi cyaratwawe shampiyona itararangira benshi babifata nko kuba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru risa n’iryananiwe kugera ku ntego yaryo uyu mwaka w’imikino.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, visi perezida wa FERWAFA, Vedaste Kayiranga yatangaje ko kuba bagiye gutanga iki gikombe ku mukino wa gishuti bitavuze ko bananiwe kugera kubyo biyemeje ko ahubwo bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye.

Ati "Kuba tugiye gutanga iki gikombe kuri uyu mukino ntibivuze ko shampiyona yapfuye, ahubwo hari igihe gahunda zihurirana. Ari Rayon Sports, Kiyovu cyangwa Mukura bose ni abanyamuryango, bose rero tuba tugomba kubashimisha ariko hari igihe byanga. Shampiyona yatangiye mukwa 10 igomba kurangira muri Gicurasi kugirango Amavubi abone uko yitegura amarushanwa gusa byaje kurengaho gatoya kandi twagombaga no gutegura igikombe cy’Amahoro bihurirana no gutanga ikindi .Ikindi ndibuka Rayon Sports yatwaye igikombe perezida wa FERWA ari muri Maroc mu butumwa bw’akazi. "

Kayiranga Vedaste yakomeje asaba abantu kujya bakoresha imvugo zikwiye bakareka gukoresha zimwe zikomeye zo kugaragaza ko ibintu byacitse, kuko FERWAFA itigeze inanirwa gutanga igikombe ko ahubwo habayeho ubukererwe kandi ibyiza akaba ari uko igikombe kizatangwa kuruta uko cyabura burundu.

IBITEKEREZO

  • neyo Yanditse:

    ferwafa yuzuye umwanda. niryo nshirahamwe ritagira amategeko rigenderaho

  • john Yanditse:

    Oya imikorere ya Ferwafa nimibi cyane ahubwo izayikosore

  • BJA Yanditse:

    FERWAFA NIREKE KUBESHYA KUKI SE ITAGITANZE KUMUKINO WA APR ? NIBEMERE KO BATSINZWE BAREKE KUBESHYA

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza