FERWAFA na Hey borohereje Rayon Sports ku mukino wa gishuti na Azam FC

2

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ rifatanyije n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Antoine Hey bemereye ikipe ya Rayon Sports ko bari babuhe abakinnyi babo bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu bakaza gukina umukino wa gishuti na Azam FC."

Umwiherero w’ikipe y’igihugu watangiye kuwa Kabiri nijoro tariki ya 4 Nyakanga, Rayon Sports ikaba ifitemo abakinnyi bagera kuri 5. Benshi bibazaga niba aba bakinnyi bari burekurwe bakava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu bakaza gukina umukino bari buherebwemo igikombe batwaye.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yari mu rungabangabo itazi niba aba basore bazarekurwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’aba bakinnyi bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu batangaje ko bari buze kuboneka kuri uyu mukino.

Ni umukino uteganyijwe ku isaha ya saa 15:30’ ukabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma y’uyu mukino ibirori birakomereza mu ihema ryo muri Camp Kigali.

Abo bakinnyi bari mu mwiherero ni umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier Sefu na Nshuti Dominique Savio nubwo uyu wa nyuma we yamaze kwerekeza muri AS Kigali ariko akaza kuba nawe ahari kuko nawe yafatanyije na bagenzi be gutwara iki gikombe.

Kwinjira kuri uyu mukino ni ibihumbi 2000 Frw ahadatwikirye, 3000 Frw ahatwikiriye, 5000 Frw muri VIP n’i 10 000 Frw muri V VIP.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo