Kwamamaza

IMIKINO

FERWAFA iteye umugongo ubusabe bwa AS Muhanga yemera kwica amategeko nkana

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
FERWAFA iteye umugongo ubusabe bwa AS Muhanga yemera kwica amategeko nkana

Nyuma y’uko ikipe y’Isonga itangaje ku mugaragaro ko itazakina icyiciro cya mbere, AS Muhanga niyo yagombaga kuyisimbura kuko ari yo yayikurikiraga nkuko n’amategeko y’inama y’inteko rusange abiteganya, gusa FERWAFA yishe amategeko nkana yemera kuzamura Kiyovu Sports yari yamanutse mu cya kabiri.

Kuri uyu wa Kane nibwo akanama ka FERWAFA kateranye kiga ku mwanzuro Isonga yafashe wo kutazamuka mu cyiciro cya mbere ndetse no kureba ikipe izayisimbura. Iyi nama yarangiye yemeje ko Kiyovu ariyo izasimbura Isonga.

Ibi bisa no kwica amategeko nkana utaretse n’umupira muri rusange, kuko ubundi itegeko rigenga amarushanwa ryatowe n’inama y’inteko rusange nk’uko ryavuguruwe muri 2015, ingingo ya 10 mu gika cya 3 rivuga ko iyo ikipe yanze kizamuka mu cyiciro runaka kandi yujuje ibisabwa ntishobora kwizera kuzamuka mu bihe bibiri biri imbere kabone niyo yaba yabitsindiye, iyo bigenze gutyo ikipe yayikurikiye niyo izamuka.

Iri tegeko ryateshejwe agaciro risimbuzwa iry’icyiciro cya kabiri ritigeze ritorwa n’abanyamuryango ba FERWAFA nk’uko bamwe babitangarije Makuruki ariko bakaba banze ko amazina yabo ajya ahagaragara.

Iryo tegeko ngo rivuga ko iyo ikipe yanze kuzamuka mu cyiciro cya mbere isimbuzwa iyabanjirije iya nyuma mu cya mbere yari yamanutse mu cya kabiri (iyi ikaba ari Kiyovu.)

IBITEKEREZO

  • Patty Yanditse:

    Nushake uzaange kuyireba uzaba uhimwe nde uzaba wihimye ubabajwe niki Muhanga sukuza umwaka utaha igasubirayo Kiyovu nizamuke iryoshye championat

  • sylvain Yanditse:

    simfana kiyovu ariko kuba igarutse nibyiza kuko izajya izayakaniye ngo yihimure kuri gikundiro hanyuma turebe umukino ufite ishyaka ndinkabo nayiha Muvara

  • Emmy Yanditse:

    Ferwafa wee urananiwe singayena eqaulition .banyamuryango muzatore neza naho ubundi naho tujya.

  • prosper Yanditse:

    birababaje ariko abatora mwirinde ikosa ryo kongera gutora nabi mutora degole.

  • Ngendahayo Samson Yanditse:

    Ngewe samson ndabivuze sinzongera kureba sha mpiona yurwanda nundi munsi numwe kuko ntiwansoba urira ukuntu ikipe imanuka ikongera ikazamurwa

  • tj Yanditse:

    abayovu biradushimishije abanzi ntimushake mwiyahure subwambere sinubwanyuma amategeko yicwa mutuze

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza